00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Expo 2013: RSSB yegereje serivisi abakiriya bayo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 August 2013 saa 10:41
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza agakiriya bacyo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, cyegereje serivisi zose gitanga abitabira imurikagurisha rya 16 ribera i Gikondo. Serivisi zihatangirwa zirimo gukemura ibibazo bijyanye n’ubwishingizi bwo kwivuza, ibirebana na Pansiyo, ndetse n’ibijyanye n’imishinga y’ishoramari.
Akili Viviane, umukozi ushinzwe imenyekanisha muri RSSB, mu kiganiro na IGIHE ubwo twamusangaga aho RSSB itangira serivisi muri Expo, yadutangarije ko Serivisi zose (…)

Mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza agakiriya bacyo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, cyegereje serivisi zose gitanga abitabira imurikagurisha rya 16 ribera i Gikondo. Serivisi zihatangirwa zirimo gukemura ibibazo bijyanye n’ubwishingizi bwo kwivuza, ibirebana na Pansiyo, ndetse n’ibijyanye n’imishinga y’ishoramari.

Akili Viviane, umukozi ushinzwe imenyekanisha muri RSSB, mu kiganiro na IGIHE ubwo twamusangaga aho RSSB itangira serivisi muri Expo, yadutangarije ko Serivisi zose umukiriya akeneye ku kigo azihabwa nta mananiza.

Agira ati “Serivisi zose za RSSB twazizanye hano. Tuvuge ushaka kureba nk’imisanzu yawe cyangwa uburyo umukoresha yaguteganyirije, hari abakozi babishinzwe bahita baguha iyo serivisi kandi bidatinze. Abakeneye amakarita yo kwivuza yahoze atangwa n’icyitwa RAMA aratangirwa hano, uyikeneye turahita tuyimukorera akayitahana. Ikindi ni uko tugaragaza amazu mashya tugiye kubaka mu rwego rw’ishoramari, uwifuza kuzabonamo inzu hari impauro yuzuza zizaherwaho ahabwa inzu. Byose birakorerwa hano. Ushaka kumenya uko RSSB ishora amafaranga na byo arabisobanukirwa, ufite ikibazo tukamufasha kumenya aho yakibariza.»

Akili akomeza atangaza ko ku birebana n’ishoramari ababishaka basobanurirwa birambuye kuko hari abakozi babishinzwe. Atari n’ibyo gusa serivisi zose zitangirwa mu turere ubu abitabiriye imurikagurisha bazihabwa bitabagoye. Agira ati «Abagana EXPO bafite icyo bifuza kuri RSSB, batugana tukabaha ibyo bifuza ku kigo. Turakangurira n’abikorera kutugana kuko na bo bafite uburenganzira ku bwiteganyirize. Na bo bafite uburenganzira ku bwishingizi ku bushake bwabo. Tubaha ibisobanuro by’ibisabwa, byaba ngombwa ubyujuje agahita yiyandikisha."»

Asaba abagana imurikagurisha bafite icyo bakeneye kumenya ku kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, kubagana aho bakorera kugira bahabwe ibisobanuro birambuye kandi atari abakozi ba Leta gusa n’abikorera badahejwe mu gusaba ibisobanuro kuko na bo bafite uburenganzira ku bwishingizi.

Akili Viviane atangaza ko RSSB ari kimwe mu bigo bisurwa cyane, kuko abagana baba bakeneye gusobanukirwa ibijyanye n’ubwiteganyirize, abandi bareba aho imisanzu yabo igeze cyangwa se niba abakoresha babao bayibatangira. Ibyo ariko kandi binagaragara iyo uhageze, kuko abantu baba basimburana mu gushaka ibisobanuro kimwe no gusaba serivisi.

[email protected]

Abakozi ba RSSB barebera ababagana ibijyanye na Serivisi y'Ubuzima n'imisanzu batanga mu bwiteganyirize
Aho RSSB Ikorera mu Imurikagurisha i Gikondo
Abakozi ba RSSB baganira n'abakiliya. Aha barasobanura ibijyanye n'ishoramari
Stand ya RSSB isurwa n'abakozi b'ingeri zose
Ntawe usura RSSB ngo agende adahawe serivisi yifuza
Zimwe mu nyubako RSSB iteganya kubaka vuba aha. Abakeneyemo amazu batangiye kwiyandikisha muri Expo i Gikondo
Ibisobanuro kuri Serivisi zitangwa na RSSB biba bimanitse ahagaragara
Zimwe mu nyubako ziteganyijwe kubakwa vuba aha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages