00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari mu kiruhuko cy’izabukuru barifuza gushinga Koperative yo kuzigama no kuguriza

Yanditswe na

Jean Baptiste Karegeya

Kuya 21 December 2014 saa 12:20
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Abari mu kiruhuko cy’Izabukuru mu Rwanda, ARR barifuza gushinga Koperative yo kuzigama no kuguriza; izabagoboka bagashobora gukora imishinga mito n’iciriritse.
Umuyobozi wa ARR, Munyuzangabo Modeste yatangarije The New Times, ko ari umushinga uzafasha abari mu kiruhuko cy’izabukuru kubaho neza, bazigama kandi babona inguzanyo zibafasha mu mishinga yabateza imbere.
Abari mu kiruhuko cy’izabukuru bo mukarere ka Nyarugenge bo bamaze gutangiza iyo Koperative , ku buryo (…)

Ishyirahamwe ry’Abari mu kiruhuko cy’Izabukuru mu Rwanda, ARR barifuza gushinga Koperative yo kuzigama no kuguriza; izabagoboka bagashobora gukora imishinga mito n’iciriritse.

Umuyobozi wa ARR, Munyuzangabo Modeste yatangarije The New Times, ko ari umushinga uzafasha abari mu kiruhuko cy’izabukuru kubaho neza, bazigama kandi babona inguzanyo zibafasha mu mishinga yabateza imbere.

Bamwe mu bari mu kiruhuko cy'izabukuru

Abari mu kiruhuko cy’izabukuru bo mukarere ka Nyarugenge bo bamaze gutangiza iyo Koperative , ku buryo bamaze kugira abanyamunryango 100, aho buri umwe atanga umugabane shingiro w’amafaranga y’u Rwanda 30.000.

Munyuzangabo avuga ko bifuza ko Koperative yabo yifuza kuba ikigo cy’imari iciriritse, imaze kubona uburenganzira bwa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Ati”Kugira ngo Koperative ikorane na BNR bisaba kuba ifite imari shingiro itari munsi ya miliyoni 30”.

Iyi Koperative izaba igamije gukemura ibibazo abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahura nabyo, hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’Umuryango Solidarite Mondiale ukorera mu Bubiligi.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bari mu kiruhuko cy’izabukuru batabasha kubona indyo yuzuye ikwiye umuntu uri mu zabukuru, yamufasha gusunika iminsi.

” amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru ni make cyane, ntiyabafasha kubona ibyangombwa by’ibanze”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Tumushime Francine avuga ko nta gahunda yihariye yo kongera amafaranga ya pansiyo iratekerezwa.

Yagize ati” Leta y’u Rwanda yiyemeje gufasha abanyarwanda bose ibinyujije muri gahunda ya Girinka, VUP umurenge n’izindi. Umurongo igihugu kigenderaho uba ushobora kugoragozwa no guhinduka, ariko ntibiba mu kanya gato”.

Tumushime asaba Abanyarwanda muri rusange kugira umuco wo kuzigama, bitegura kuzahangana n’iminsi ihinduka iba ibategereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages