00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari impamvu zitera RSSB gutinda kugoboka uwahuye n’ibyago bikomoka ku kazi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 April 2015 saa 08:39
Yasuwe :

Hari ibibazo bikunze kwibazwa ku Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nk’uko bigaragara mu butumwa bw’abasomyi ba IGIHE, bimwe muri byo tubashakira ibisubizo.

Umusomyi uheruka yagize ati«Umuntu ugize ibyago bikomoka ku kazi akuzuza impapuro kugira ngo agobokwe, zikoherezwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize hanyuma agategereza ko azagobokwa agaheba, haba harajemo izihe ngorane?"

Umuyobozi ushinzwe ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB, Nsabimana James,yasobanuye impamvu zitera iryo tinda.

Umuyobozi w'ibyago bikomoka ku kazi muri Rssb, Nsabimana James

Yagize ati«Impamvu zishobora gutuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa cyangwa igatinda ni nyinshi.

1. Hari ukuba Ikigo cy’Ubwiteganyirize gisanze ibyago byakimenyeshejwe bidakomoka ku kazi by’ukuri.

2. Hakaba no kuba uwagize ibyago ataragize ubumuga asigarana cyangwa bwatuma umushahara we ugabanuka.

Nsabimana arasobanura kuri izo mpamvu ku buryo burambuye ahereye ku impamvu ya mbere ivuga ko dosiye ishobora guhakanirwa,iyo ibyago bivugwamo bidakomoka ku kazi by’ukuri

Ati«Ibyo ni ibintu bikunze kuboneka cyane , umukoresha akagira atya bitewe akenshi no kudasobanukirwa bihagije ati umukozi wanjye agize impanuka itewe n’akazi.

Akuzuza urupapuro rumenyesha impanuka (Modèle A1) ndetse n’izindi zose zuzuzwa na Muganga zikaboneka. Dosiye yagera mu Kigo cy’Ubwiteganyirize ababishinzwe bagasanga impanuka yarabaye koko, ariko ntaho ihuriye rwose n’akazi yakoraga.

Icyo gihe rero Ikigo cy’Ubwiteganyirize kiramwandikira kiti tumaze gusuzuma dosiye yawe, twasanze ibyago byakugwiririye bidakomoka ku kazi kubera impamvu izi ni izi. Ubwo dosiye igahakanirwa ityo mu byerekeye ibyago bikomoka ku kazi.

Gusa igihe uwagize ibyago yakurijemo urupfu cyangwa se ubumuga bwa burundu, Ikigo cy’ubwiteganyirize cyashyikirizwa ibyangombwa bijyana n’isaba rya pansiyo y’ubupfakazi n’ ubupfubyi cyangwa se pansiyo y’ubumuga, maze izo pansiyo zikaba arizo zitangwa.

Ku mpamvu ya kabiri, Nsabimana yakomeje agira ati «Dosiye ishobora guhakanirwa bitewe n’uko uwagize ibyago atagize ubumuga asigarana cyangwa ngo umushahara we ugabanuke.”

Nsabimana atanga uruger o rw’ umukozi wagira ibyago by’akazi koko, ariko ku cyemezo cyo kwa Muganga (Modèle A5) bakandikaho ko afite ubumuga bwa 0 %; ko ari nta bumuga afite mbese, nta n’imiti yaguze, yemwe yaranahembwe mu gihe cy’uburwayi bwe.

Icyo gihe nabwo dosiye irahakanirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kikandikira nyirayo vuba vuba kimumenyesha impamvu zibiteye kugira ngo adakomeza gutegereza.

Gutinda kw’idosiye noneho biba byagenze bite?

Urebye impamvu itera gutinda ni imwe, yo kuba dosiye ituzuye.

Yagize ati” Hari abakozi benshi bagira ibyago bitewe n’akazi, maze hagakorwa gusa rwa rupapuro rukorwa n’umukoresha mu imenyesha ry’ibyago byabaye,
ubundi rero bakiyicarira ngo bategereje amafaranga mu Ikigo cy’Ubwiteganyirize."

Nyamara kandi RSSB rugikubita yarabandikiye ibamenyesha ko dosiye zabo zituzuye ibabwira ibibuzemo, ibarangira n’aho bazabikura.

Ngo bamwe batinda kubishaka, abandi bakabizana kamwe kamwe ku buryo mbese rya kererwa rigenda ryiyongera buhoro buhoro , ubwo bukererwe nibo baba babuteye.

Avuga ko uko gutinda bituruka kuri bene amadosiye ubwabo binumiye ntibajye gushaka ibyangombwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kibasaba; bigaturuka nanone ku bakoresha babo cyangwa ndetse abaganga batabaha bwangu ibyo byangombwa biba bikenewe.

Nsabimana avuga ko ibyiza atari ugutinda mu gusobanura iyi ngorane kuko yisobanura ubwayo, ahubwo ikwiriwe gushakirwa umuti.

Ati"Umuti ni ukumenyesha abateganyirizwa, impapuro zose zikenerwa igihe cyo gukoresha dosiye y’ibyago bikomoka ku kazi, aho ziva n’ibihe zitangwamo, bityo buri wese akazajya ashyiraho ake kugira ngo dosiye ye naramuka agize ibyago itazadindira.”

Ikigo cy’Ubwiteganyirize muri buri karere gishobora gufasha buri muntu wese kubona ibisobanuro yaba akeneye kumenya kuri RSSB.

RSSB irongera kwibutsa abakoresha ndetse n’abaganga ko bajya bagerageza kwihutisha ikorwa ry’izo mpapuro, kugira ngo bidakomeza gukerereza igobokwa ry’abo bakozi mu gihe bababaye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages