Guteganyiriza izabukuru binyuze muri ubu buryo bwiswe ‘Ituze’ bwatangijwe kuri uyu wa 7 Kamena 2018, bishobora gukorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa ikigo kibyifuza.
Umujyanama mu bijyanye na pansiyo muri Liaison Financial Services, Fred Nyayieka, yasobanuye ko binyuze mu ‘Ituze’ buri muntu wese ashobora guteganyiriza izabukuru, kandi umusanzu atanga ukaba ushobora guhinduka buri kwezi bitewe n’ayo yabashije kubona.
Ati “Itandukaniro muri Ituze ni uko igihe cyose ushakiye ushobora gufata umwanzuro wo guhagarika gutanga umusanzu, ugahabwa ayo witeganyirije ndetse n’inyungu hatabayeho gutegereza ko ugira imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Indi nyungu ni uko ushobora guhagarika gutanga imisanzu igihe cyose ubona nta bushobozi, ukazasubiramo wongeye kubona amafaranga.”
Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko icyangombwa giha Liaison uburenganzira bwo gutanga pansiyo kitayemerera kubika umutungo w’abiteganyirije, izi nshingano zikaba zizajya zishyirwa mu bikorwa n’iyi banki.
Yakomeje avuga ko KCB izajya igenzura ndetse igacunga amafaranga yatanzwe mu kwiteganyiriza, kandi haramutse habayeho guhomba kw’iyi banki cyangwa Liaison bidashobora guhungabanya amafaranga y’abiteganyirije binyuze mu Ituze.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko mu gutangiza ‘Ituze’ batishimira gusa serivisi nshya itangiye, ahubwo ari n’umwanya wo gushima intambwe ikomeye imaze guterwa mu bijyanye na pansiyo kuva mu 2015, ubwo hashyirwaga itegeko ryemerera ibigo byigenga gutanga ubwiteganyirize.
Yakomeje avuga ko Ituze ndetse n’ubundi buryo bwo gutanga pansiyo butangwa n’ibigo byigenga bizagira uruhare mu gufasha 80% by’Abanyarwanda bagaragara mu bucuruzi butanditse guteganyiriza ejo habo, ndetse n’abakoresha bafite ibigo bito n’ibiciriritse bagateganyiriza abakozi babyo.
Bizanatanga kandi umusanzu ukomeye mu kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu binyuze mu ishoramari rizajya rikorwa, no kuguriza guverinoma amafaranga yo gukoresha mu mishinga itandukanye y’iterambere.
Muri ‘Ituze’, ikigo ubwacyo gishobora kugena umusanzu uzajya utangirwa umukozi buri kwezi, mu gihe umuntu ku giti cye atanga amafaranga bitewe n’uko yifite abinyujije kuri banki cyangwa telefoni igendanwa (mobile money). Buri kwezi kandi buri munyamuryango azajya ahabwa inyungu yaturutse ku ishoramari ryakozwe mu mafaranga bizigamiye.



















TANGA IGITEKEREZO