00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (1.8)

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 30 April 2013 saa 09:10
Yasuwe :

Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.
Ibyago bikomoka ku kazi
1. Twifuza gusobanukirwa neza icyitwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu?
Icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, (…)

Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.

Ibyago bikomoka ku kazi

1. Twifuza gusobanukirwa neza icyitwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu?

Icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe. Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afungurira cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa. N’igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.

Icyitonderwa ariko, kuri izo mpanuka zo mu mayira bareba niba kanaka atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekeranye n’akazi akora.

Biracyaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages