Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.
Ibyago bikomoka ku kazi
2. Indwara zikomoka ku kazi se ni izihe?
Indwara ikomoka ku kazi ni indwara ifata umuntu bitewe n’akazi akora cyangwa n’impamvu iturutse kuri ako kazi. Iyo ndwara ikaba inkurikizi yihariye y’uwo murimo.
Mu yandi magambo mbese n’indwara yanduzwa n’akazi cyangwa se imikorerwe yako. Ubusanzwe indwara zikomoka ku kazi zirazwi, kuko Iteka rya Minisitiri No 623/06 ryo ku wa 14 Kanama 1980 ryemeza lisiti y’indwara babona zikomoka ku kazi. Iyo lisiti ikaba rero yerekana indwara nyinshi, ikerekana imirimo cyangwa ibikoreshwa bishobora kuzanduza ndetse n’ibihe buri ndwara yishingirwamo (Délai de prise en charge).
Biracyaza...



















TANGA IGITEKEREZO