Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.
Ibyago bikomoka ku kazi
1. Umuntu ugize ibyago bikomoka ku kazi akuzuza impapuro kugira ngo agobokwe, zikoherezwa mu Kigo cy’ubwiteganyirize, hanyuma agategereza ko azagobokwa agaheba, haba harajemo izihe ngorane?
Impamvu zishobora gutuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa cyangwa itinda ni nyinshi :
Tubanze turebe ibyerekeye dosiye ihakanirwa :
1. Hari kuba Ikigo cy’Ubwiteganyirize gisanze ibyago byakimenyeshejwe bidakomoka ku kazi by’ukuri;
2. Hakaba no kuba uwagize ibyago ataragize ubumuga asigarana cyangwa bwatuma umushahara we ugabanuka.
Tugaruke kuri izo mpamvu ku buryo burambuye:
Impamvu ya mbere:
Dosiye ihakanirwa ni uko ibyago bivugwamo bidakomoka ku kazi by’ukuri:
Ibyo ni ibintu bikunze kuboneka. Umukoresha akagira atya bitewe akenshi no kudasobanukirwa bihagije ati «umukozi wanjye agize impanuka itewe n’akazi.» Akuzuza urupapuro rumenyesha impanuka ( Modèle A1) ndetse n’izindi zose zuzuzwa na Muganga zikaboneka. Dosiye yagera mu Kigo cy’Ubwiteganyirize ababishinzwe bagasanga impanuka yarabaye koko, ariko ntaho ihuriye rwose n’akazi yakoraga.
Icyo gihe rero Ikigo cy’Ubwiteganyirize kiramwandikira kiti «tumaze gusuzuma dosiye yawe, twasanze ibyago byakugwiririye bidakomoka ku kazi.» Ubwo dosiye igahakanirwa ityo mu byerekeye ibyago bikomoka ku kazi.
Gusa igihe uwagize ibyago yakurijemo urupfu cyangwa se ubumuga bwa burundu, Ikigo cy’ubwiteganyirize cyashyikirizwa ibyangombwa bijyana n’isaba rya pansiyo y’ubupfakazi n’ubupfubyi cyangwa se pansiyo y’ubumuga, maze izo pansiyo zikaba arizo zitangwa.
Impamvu ya kabiri:
Dosiye ishobora guhakanirwa bitewe n’uko uwagize ibyago atagize ubumuga asigarana cyangwa ngo umushahara we ugabanuke.
Urugero: Umukozi akagira ibyago by’akazi koko, ariko ku cyemezo cyo kwa Muganga (Modèle A5) bakandikaho ko afite ubumuga bwa 0 %; ko ari nta bumuga afite mbese, nta n’imiti yaguze, yemwe yaranahembwe mu gihe cy’uburwayi bwe. Icyo gihe na bwo dosiye irahakanirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kikandikira nyira yo vuba vuba kimumenyesha impamvu zibiteye kugira ngo adakomeza gutegereza.
Gutinda kwa dosiye
Urebye impamvu n’imwe, yo kuba dosiye ituzuye. Koko rero, hari abakozi benshi bagira ibyago bitewe n’akazi, maze hagakorwa gusa rwa rupapuro rukorwa n’umukoresha mu imenyesha ry’ibyago byabaye. Ubundi rero bakiyicarira ngo batagereje amafaranga mu Ikigo cy’Ubwiteganyirize. Nyamara kandi icyo Kigo rugikubita cyarabandikiye kibamenyesha ko dosiye zabo zituzuye kibabwira ibibuzemo, kibarangira n’aho bazabikura.
Bamwe bakinubira kubishaka, abandi bakabizana kamwe kamwe ku buryo mbese rya kererwa rigenda ryiyongera buhoro buhoro. Biturutse kuri nde? Biturutse kuri bene amadosiye ubwabo binumiye ntibajye gushaka ibyangombwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kibasaba; biturutse se ku bakoresha babo cyangwa ndetse abaganga batabaha bwangu ibyo byangombwa. Aho rero nagira ngo twe gutinda cyane mu gusobanura iyi ngorane kuko yisobanura ubwayo, ahubwo tugerageze kuyishakira umuti. Umuti ni ukumenyesha abateganyirizwa impapuro zose zikenerwa igihe cyo gukoresha dosiye y’ibyago bikomoka ku kazi, aho ziva n’ibihe zitangwamo, bityo buri wese akazajya ashyiraho ake kugira ngo dosiye ye naramuka agize ibyago itazadindira.
Mugane rero Ibiro by’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu karere mutuyemo bizabasobanurira bihagije. Twongeye kwibutsa abakoresha n’abaganga ko bajya bagerageza kwihutisha ikorwa ry’izo mpapuro, kugira ngo bidakomeza gukerereza igobokwa ry’abo bakozi babaye.
Biracyaza…



















TANGA IGITEKEREZO