00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (1.14)

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 June 2013 saa 08:22
Yasuwe :

Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.
Ibyago bikomoka ku kazi
8. Ikibazo cy’umukozi wagira impanuka ku kazi, nyuma muganga agateganya igihe ashobora gukirira. Ku bw’Imana icyo gihe cyagera akaba yashobora gusubira ku kazi, ariko nyuma y’umwaka nk’umwe, akagira ingaruka za ya mpanuka ndetse (…)

Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.

Ibyago bikomoka ku kazi

8. Ikibazo cy’umukozi wagira impanuka ku kazi, nyuma muganga agateganya igihe ashobora gukirira. Ku bw’Imana icyo gihe cyagera akaba yashobora gusubira ku kazi, ariko nyuma y’umwaka nk’umwe, akagira ingaruka za ya mpanuka ndetse akaremba rwose ku buryo n’akazi kamunanira. Uwo muntu Ikigo cy’Ubwiteganyirize kimumarira iki?

Umuntu agize impanuka, muganga agateganya igihe ashobora gukirira, ndetse na we akisubirira ku kazi, ariko hashira umwaka akamugara kubera ingaruka za ya mpanuka akazi kakamunanira; icyo gihe ashobora gusubira kwa muganga, bakongera bakamusuzuma, noneho bakagena igipimo cy’ubumuga bwe bakurikije uko bwiyongereye, bityo Ikigo cy’Ubwiteganyirize na cyo kikamugoboka.

Ibyo birateganije rwose, byaba ku basanganywe ibipimo by’ubumuga, byaba no kubabonye ibipimo bya 0%. Ahubwo ndetse usibye n’uriya wumvise ubushobozi bwe ku kazi butangiye kuba buke, n’undi wese ubishatse ashobora ku bwende bwe kongera kujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo agenzure ubumuga bwe, nk’uko na none Ikigo cy’Ubwiteganyirize gishobora kubisaba umuntu uyu n’uyu igihe bibaye ngombwa.

Ikindi kandi iyo habaye impaka ku kigereranyo cy’ubumuga budatezuka, nyir’ubwite ashobora gushyikiriza ikibazo cye Akanama karenganura gateganijwe mu mategeko agenga ubwiteganyirize na ko kakifashisha Akanama k’Abaganga gashyirwaho na Minisitiri ushinzwe Ubuzima kagakemura impaka.

Biracyaza...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages