00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (I.15)

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 20 February 2014 saa 10:28
Yasuwe :

Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo nk’uko bisanzwe tubashakira ibisubizo.
Kuri ubu hari abibaza ngo iyo umukozi agwiririwe n’ibyago bikomoka ku kazi agobokwa ate?
RSSB itangaza ko umukozi iyo agwiririwe n’ibyago bikomoka ku kazi, agobokwa arihirwa amafaranga yo kumuvana aho yagiriye impanuka kugera kwa muganga cyangwa imuhira , akarihirwa amafaranga yo mu bitaro, ay’imiti.
Usibye ibyo, RSSB igomba (…)

Usibye ibyo, RSSB igomba kumuha insimburamushahara igihe atahembwe mu burwayi bwe, kumuha insimburagingo k’uyikeneye, amafaranga y’ubumuga yagize igihe yatakaje umushahara cyangwa ukagabanuka.

Ikigo cy’ubwishingizi gitanga kandi amafaranga yo gushyingura umurambo w’umukozi aramutse yitabye Imana.

Muri rusange urebye akamaro ko kwiteganyiriza ku mukozi umuntu yakwibaza n’ugenewe guhabwa umurage w’amafaranga y’ubwiteganyirize, ariko amategeko y’ubwiteganyirize ateganya abo aya mafaranga agenewe.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages