00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB I.16

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 28 January 2014 saa 01:01
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo nk’uko bisanzwe tubashakira ibisubizo. Uyu munsi twasobanuje neza icyitwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu ndetse n’igihe umuntu yagobokwa yahuye n’iki cyago.
Icyitwa icyago gikomoka ku kazi, ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima (…)

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Abantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo nk’uko bisanzwe tubashakira ibisubizo.

Uyu munsi twasobanuje neza icyitwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu ndetse n’igihe umuntu yagobokwa yahuye n’iki cyago.

Icyitwa icyago gikomoka ku kazi, ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe. Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afungurira cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa, n’igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.

Kuri iki kibazo abantu benshi bibaza cyane uburyo harebwa niba umukozi atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekaranye n’akazi akora igihe yoherejwe n’umukoresha ku kazi ashinzwe?

Kazora Moses ushinzwe itumanaho mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) asubiza kuri iki kibazo yagize ati: “Uburyo harebwa niba umukozi yanyuze cyangwa atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekaranye n’akazi akora igihe yoherejwe n’umukoresha ku kazi ashinzwe zirasobanutse. Niba wagiye mu nama,inama ikarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba warangiza wowe saa tanu za nijoro ukajya mu kabari bakagukubita urugomo, aho biba bitandukanye n’impamvu z’akazi.”

Ati: “Niba bakohereje mu kazi i Musanze wowe ukajya i Rwamagana, ukaza guhura n’impanuka, aha biba bitandukanye n’impamvu z’akazi.”

Kazora yakomeje avuga ko ibi byose bigenwa n’itegeko.

Birakomeza ….

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages