00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB : I.17

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 February 2014 saa 04:06
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda harimo kugenda havuka imirimo itandukanye ba rwiyemeza mirimo na bo ariko biyongera ni nako benshi bagenda bakangukira kugana ibigo by’ubwiteganyirize.
Muri uru rugendo hari abagana Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bahura n’ibibazo ku bwiteganyirize, twafasha kubona ibisubizo.
IGIHE yasobanuje uburyo umukozi yagobokwa nyuma y’umwaka umwe umukozi agize ingaruka z’impanuka, akaremba ku buryo n’akazi kamunanira. Ikigo cy’Ubwiteganyirize kivuga ko iyo (…)

Mu gihe mu Rwanda harimo kugenda havuka imirimo itandukanye ba rwiyemeza mirimo na bo ariko biyongera ni nako benshi bagenda bakangukira kugana ibigo by’ubwiteganyirize.

Muri uru rugendo hari abagana Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bahura n’ibibazo ku bwiteganyirize, twafasha kubona ibisubizo.

IGIHE yasobanuje uburyo umukozi yagobokwa nyuma y’umwaka umwe umukozi agize ingaruka z’impanuka, akaremba ku buryo n’akazi kamunanira.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize kivuga ko iyo umuntu agize impanuka, muganga agateganya igihe ashobora gukirira, nawe agasubirira ku kazi, ariko hashira umwaka akamugara kubera ingaruka za ya mpanuka akazi kakamunanira; icyo gihe ashobora gusubira kwa muganga, bakongera bakamusuzuma, noneho bakagena igipimo cy’ubumuga bwe hakurikijwe uko bwiyongereye, bityo Ikigo cy’Ubwiteganyirize nacyo kikamugoboka.

Ibyo birateganyijwe ku basanganywe ibipimo by’ubumuga, no kubabonye ibipimo bya 0%. Usibye n’uriya wumvise ubushobozi bwe ku kazi butangiye kuba buke, n’undi wese ubishatse ashobora ku bwende bwe kongera kujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo agenzure ubumuga bwe nk’uko na none Ikigo cy’Ubwiteganyirize gishobora kubisaba umuntu uyu n’uyu igihe bibaye ngombwa.

Ikindi kandi iyo habaye impaka ku kigereranyo cy’ubumuga budatezuka, nyir’ubwite ashobora gushyikiriza ikibazo cye Akanama karenganura gateganyijwe mu mategeko agenga ubwiteganyirize , nako kakifashisha Akanama k’Abaganga gushyirwaho na Minisitiri ushinwe Ubuzima kagacyemura impaka.

Birakomeza ….

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages