Inkuru y’ubushize twababwiye igihe ntarengwa umukoresha agomba kubahiriza mu kumenyekanisha imishahara y’abakozi be ndetse no kubishyurira imisanzu mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Iyo ibyo bitubahirijwe hari ibihano bigenwa n’itegeko bikurikira:
Gucibwa amafaranga: Umukoresha utishyuriye igihe imisanzu y’abakozi be, akanatinda gukora imenyekanisha mishahara yabo, acibwa amafaranga y’inyongera angana na 1.5% kuri buri gikorwa; ni ukuvuga 3% by’imisanzu agomba kwishyura. Ayo mafaranga y’inyongera ayacibwa buri kwezi k’ubukererwe cyangwa igice cy’ukwezi cy’ubukererwe.
Kwishyuzwa ku ngufu: Umukoresha utishyuye imisanzu mu gihe giteganyijwe, kandi akaba yarabonye inyandiko imwihanangiriza. Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda gishobora gukomeza kwishyuza ku ngufu nk’uko amategeko abiteganya, cyoherereza umukoresha inyandiko igaragaza igiteranyo cy’amafaranga yose agomba kwishyura. Iyo nyandiko ifatwa nk’urubanza rwaciwe kandi igakurikizwa mu nzira zose zemewe n’amategeko.
Gucibwa ihazabu: icyo gihano gitangwa iyo habuze icyemezo cyerekana ko ikigo cyiyandikishije mu bwiteganyirize, habuze impapuro menyekanisha mishahara y’abakozi, imisanzu itishyuwe mu gihe giteganijwe, amategeko ateganywa mu kumenyekanisha impanuka z’akazi atubahirijwe, imishahara yamenyekanishijwe itari yo cyangwa ari imihimbano.
Uretse umukoresha uhanwa mu buryo tumaze kubona haruguru, ibi bigira ingaruka no ku mukozi. Iyo umukozi akeneye kugobokwa atarateganyirijwe agerwaho n’ingaruka zo kutabona serivisi akeneye, bityo na we akaba asabwa gukurikirana muri RSSB akamenya niba koko atangirwa imisanzu uko bikwiriye kandi ku gihe.
Abifuza kumenya igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha imishara no gutangira abakozi imisanzu muri RSSB bakongera bakarebera hano.



















TANGA IGITEKEREZO