Ikigo cy’Ubwiteganyirize cy’u Rwanda (RSSB), kirahamagarira abantu bose babishaka kugura mu cyamunara ibikoresho bya Metal Processing Association Sarl (MPA), byafatiriwe kubera kutishyura imisanzu y’Ubwiteganyirize bw’abakozi. Ibyo bikoresho harimo umunzani upima amabuye y’agaciro, imashini isudira n’ibindi bikoresho byo mu biro. Abashaka kugura basura ibizatezwa cyamunara ku ishami rya RSSB i Rubavu, kuva saa kumi kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko mu masaha y’akazi. Cyamunara izaba kuwa 23 Ugushyingo 2013 saa yine za mu gitondo.
Utanze itangazo: Umuyobozi Mukuru wa RSSB


















TANGA IGITEKEREZO