00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyatuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 April 2013 saa 01:36
Yasuwe :

Umuntu ugize ibyago bikomoka ku kazi akuzuza impapuro kugira ngo agobokwe, zikoherezwa mu Kigo cy’ubwiteganyirize hanyuma agategereza ko azagobokwa agaheba, haba harajemo izihe ngorane?
Impamvu zishobora gutuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa cyangwa itinda ni nyinshi:
Ibyerekeye dosiye ihakanirwa:
1. Hari kuba Ikigo cy’Ubwiteganyirize gisanze ibyago byakimenyeshejwe bidakomoka ku kazi by’ukuri;
2. Hakaba no kuba uwagize ibyago ataragize ubumuga asigarana (…)

Umuntu ugize ibyago bikomoka ku kazi akuzuza impapuro kugira ngo agobokwe, zikoherezwa mu Kigo cy’ubwiteganyirize hanyuma agategereza ko azagobokwa agaheba, haba harajemo izihe ngorane?

Impamvu zishobora gutuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa cyangwa itinda ni nyinshi:

Ibyerekeye dosiye ihakanirwa:

1. Hari kuba Ikigo cy’Ubwiteganyirize gisanze ibyago byakimenyeshejwe bidakomoka ku kazi by’ukuri;

2. Hakaba no kuba uwagize ibyago ataragize ubumuga asigarana cyangwa bwatuma umushahara we ugabanuka.

Tugaruke kuri izo mpamvu ku buryo burambuye:

Impamvu ya mbere:

Dosiye ihakanirwa, ni uko ibyago bivugwamo bidakomoka ku kazi by’ukuri.
Ibyo ni ibintu bikunze kuboneka. Umukoresha akagira atya, bitewe akenshi no kudasobanukirwa bihagije, ati “umukozi wanjye agize impanuka itewe n’akazi.” Akuzuza urupapuro rumenyesha impanuka (Modèle A1) ndetse n’izindi zose zuzuzwa na Muganga zikaboneka.

Dosiye yagera mu Kigo cy’Ubwiteganyirize, ababishinzwe bagasanga impanuka yarabaye koko, ariko ntaho ihuriye rwose n’akazi yakoraga.

Icyo gihe rero, Ikigo cy’Ubwiteganyirize kiramwandikira kiti “tumaze gusuzuma dosiye yawe, twasanze ibyago byakugwiririye bidakomoka ku kazi.” Ubwo dosiye igahakanirwa ityo, mu byerekeye ibyago bikomoka ku kazi.

Gusa igihe uwagize ibyago yakurijemo urupfu cyangwa se ubumuga bwa burundu, Ikigo cy’Ubwiteganyirize cyashyikirizwa ibyangombwa bijyana n’isaba rya Pansiyo y’ubupfakazi n’ubupfiubyi cyangwa se iy’ubumuga, maze izo pansiyo zikaba arizo zitangwa.

Impamvu ya kabiri:

Dosiye ishobora guhakanirwa bitewe n’uko uwagize ibyago atagize ubumuga asigarana cyangwa ngo umushahara we ugabanuke.
Urugero: Umukozi akagira ibyago by’akazi koko, ariko ku cyemezo cyo kwa Muganga (Modèle A5) bakandikaho ko afite ubumuga bwa 0 %; ko ari nta bumuga afite mbese, nta n’imiti yaguze, yaranahembwe mu gihe cy’uburwayi bwe.

Icyo gihe na bwo dosiye irahakanirwa, Ikigo cy’Ubwiteganyirize kikandikira nyirayo vuba vuba, kimumenyesha impamvu zibiteye kugira ngo adakomeza gutegereza.

Gutinda kw’idosiye

Urebye impamvu ni imwe, yo kuba dosiye ituzuye. Koko rero, hari abakozi benshi bagira ibyago bitewe n’akazi, maze hagakorwa gusa rwa rupapuro rukorwa n’umukoresha mu imenyesha ry’ibyago byabaye. Ubundi bakiyicarira ngo batagereje amafaranga mu kigo cy’Ubwiteganyirize.

Nyamara kandi icyo Kigo rugikubita cyarabandikiye, kibamenyesha ko dosiye zabo zituzuye kibabwira ibibuzemo, kibarangira n’aho bazabikura.

Bamwe bakinubira kubishaka, abandi bakabizana kamwe kamwe, ku buryo rya kererwa rigenda ryiyongera buhoro buhoro. Uko gukererwa guturuka kuri bene amadosiye ubwabo binumiye ntibajye gushaka ibyangombwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kibasaba; cyangwa se biturutse ku bakoresha babo cyangwa abaganga batabaha bwangu ibyo byangombwa.

Umuti w’iki kibazo, ni ukumenyesha abateganyirizwa impapuro zose zikenerwa igihe cyo gukoresha dosiye y’ibyago bikomoka ku kazi, aho ziva n’ibihe zitangwamo, bityo buri wese akazajya ashyiraho ake kugira ngo dosiye ye naramuka agize ibyago itazadindira.

RSSB iributsa abakiliya bayo cyangwa se ababo bahura n’ibyago bikomoka ku kazi, kugana Ibiro by’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu karere batuyemo bahabwe ibisobanuro bihagije. Iributsa kandi abakoresha n’abaganga ko bajya bagerageza kwihutisha ikorwa ry’izo mpapuro, kugira ngo bidakomeza gukerereza igobokwa ry’abo bakozi babaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages