00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiza byo kuba imisanzu ya mitiweli irimo gucungwa na RSSB

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 2 July 2015 saa 12:02
Yasuwe :

Nyuma yo kwegurira Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gucunga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kuvugurura no kunoza imicungire ya mitiweli, iki kigo gitangaza ko bizatuma serivisi z’ubwishingizi bw’indwara zirusheho gutangwa neza, hagamijwe ubuzima buzira umuze bw’abanyamuryango ba mitiweli.

RSSB yatangiye gucunga iyo misanzu kuwa 1 Nyakanga 2015.

Ibyiza RSSB igaragaza kuba ariyo yatangiye gucunga imisanzu ya mituweli

Mu butumwa bwa RSSB, iki kigo kivuga ko Umunyamuryango wa mitiweli azashobora kwivuriza aho uburwayi bumufatiye n’iyo haba hatandukanye n’aho yatangiye umusanzu kandi ikigo cyamuvuye cyishyurwe nta mananiza.

Kizeza ko serivisi z’ubuvuzi abanyamuryango ba mitiweli bahabwa zizajya zigenda zongerwa uko ubushobozi buzajya buboneka .

Ibigo by’ubuvuzi bigiye kujya byishyurwa neza kandi ku gihe, bityo bibashe guha serivisi nziza kandi zinoze abanyamuryango ba mituweli.

Hari hasanzwe hariho mituweli zifite ubuzima gatozi ku rwego rwa buri karere n’ishami rya mituweli kuri buri kigo nderabuzima, ariko ubu mitiweli izaba ari imwe ku rwego rw’igihugu icungwa na RSSB, igire amashami ku rwego rwa buri karere n’udushami ku rwego rwa buri kigo nderabuzima.

Gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira umusanzu, kwandika abanyamuryango ndetse no mu micungire ya mitiweli muri rusange ni byo bizakorwa.

Guhuriza hamwe imisanzu itangwa n’abanyamuryango ba mitiweli ndetse n’inkunga itangwa na leta n’abaterankunga bayo mu kigega kimwe gicungwa na RSSB, nayo ikabasha kwishyura vuba ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages