Ni ubwa mbere hakorwa igipimo kigaragaza uko ibigega byo kwizigamira bihagaze, aho mu bihugu 12 bifite ibigega ari byo byemeye gutanga amakuru kuri ririya huriro.
Amanota yatanzwe hagendewe ku buryo ibyo bigega biyobowe, uko bikorera mu mucyo no gutanga amakuru, uko bihagaze mu bwizigame, impamvu yatumye bishyirwaho ndetse n’aho bikura imari.
Umuyobozi ushinzwe Imari mu Agaciro Development Fund, Patrick Marara Shyaka, yasobanuye ko iki gipimo ari ugushima imbaraga zikomeje gukoreshwa kugira ngo iki kigega gitere imbere.
Yagize ati “Burya igihe udafite igipimo ureberaho ntabwo umenya uko uhagaze. Iki gipimo kirimo kudufasha kuvuga ngo za ngufu twashyizemo n’abandi bafatanyabikorwa hari umusaruro zatanze. Kuba ku bwa mbere badushyize ku mwanya wa kabiri ni umusaruro mwiza ariko turacyafite urugendo.”
Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere ni Nigeria yahize u Rwanda ku bijyanye n’ingano y’ubwizigame. Kuri iyi ngingo ifite amanota 0.29% mu gihe u Rwanda rufite 0.04%. Muri rusange Nigeria ifite amanota 62.49% naho u Rwanda rukagira 62.24%.
U Rwanda rwabonye amanota menshi mu miyoborere no gukorera mu mucyo aho ku manota 35% rufite 34.70%. Ikigega Agaciro usanga gitandukanye n’ibindi bigega by’ibihugu by’ubwizigame kuko ibyinshi usanga bifite ubukomoka ku mutungo kamere mu gihe cyo ari Leta n’abaturage bakusanya imari ikijyamo.
Agaciro Development Fund ni ikigega cyashyizweho mu Nama y’Umushyikirano ya Cyenda gitangizwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012. Iki kigega kiyoborwa n’Inama y’ubutegetsi (Board) ishyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri kigakorerwa ubugenzuzi buri gihembwe.
Kugeza ubu Agaciro Development Fund ifite ubwizigame bwa miliyari 49.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 18 yatangiranye mu 2012.
Ibihugu byashyizwe kuri uru rutonde ni Nigeria, u Rwanda, Ghana, Angola, Sénégal, Gabon, Botswana, Morocco, Libya, Algeria, Guinée Équatoriale na Mauritania.



















TANGA IGITEKEREZO