Umwaka wa mituweli urangirana n’umwaka w’ingengo y’imari, bivuze ko mu mwaka wa 2016 -2017 uzarangirana na Kamena. Imisanzu yatanzwe muri uri gusozwa yari miliyari 20 Frw, none ubu ageze kuri miliyari 27.
Kugeza ubu ijanisha rigaragaza ko ubwitabire mu gutanga mituweli buri ku kigero cya 84 % mu gihe umwaka ushize wasojwe buri ku kigero cya 81%.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage, Dr Mukabaramba Alivera, yagaragaje ko kuba RSSB igaragaza ikinyuranyo mu mafaranga igenda yinjiza nyuma y’imyaka ibiri ihawe gucunga imisanzu ya mituweli bigaragaza ko hakumiriwe inyerezwa ry’imisanzu.
Yagize ati “Navuga ko muri uyu mwaka byagenze neza kuko umubare w’abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza uri kuri 84% kandi ubushizeho byari 81%, tugiye mu mafaranga bimaze kurenza miliyari zirindwi ku yabonetse umwaka ushize kandi urumva ko ari amafaranga menshi.”
Akomeza avuga ko RSSB itaratangira gucunga mitiweli, amafaranga yatakaraga mu ntoki z’abantu, bamwe bakayanye. Byongeye abaturage bagenda bumva akamaro ko gutanga imisanzu mu kwivuza kare.
Nubwo mu minsi ishize havugwaga umushinga wo kongera ingano y’umusanzu wa mitiweli, ntibiranozwa.
Umuyobozi wungirije wa RSSB ushinzwe ibigenerwa abanyamisanzu, Dr Solange Hakiba, yagize ati “Hari inzego nyinshi tukirimo kubiganiro, tukagira icyo tubagaragariza tukabiganiro. Ntabwo ari ibintu biri bube kuko ubu murabona ko umwaka mushya wa mituweli twawutangije, tuzabanza kubiganiro ntabwo tuzabitura ku bantu.”
Intego ni uko abaturage bose baba bafite ubwishingizi mu kwivuza.



















TANGA IGITEKEREZO