Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro iyi nkunga, wabereye ku cyicaro cyayo kiri mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2017.
Umuyobozi wa Letshego mu Rwanda, Dru Jayaratne, yavuze ko bifuje gutera inkunga Ikigega Agaciro kuko bazi neza ko kigamije guzigamira Abanyarwanda bari mu gihugu bakoreramo kandi ko bashyigikiye iterambere ryabo.
Yagize ati “Duteye inkunga Agaciro Development Fund kuko ifite intego yo kuzigamira Abanyarwanda twishimira, kandi twemera ko iterambere ryabo ari na ryo rya Letshego. Twishimiye gufatanya n’iki kigega kandi twiteguye gukomeza kugirana ubucuti bw’igihe kirekire.”
Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Kayonga Jacques, yashimiye Letshego ku nkunga yatanze ndetse avuga bigaragaje ko bari mu mugambi mwiza wo gufasha Abanyarwanda kwiyubakira igihugu.
Yagize ati “Kuva iki kigega cyatangira abantu benshi bakomeje gutanga inkunga. Uyu munsi rero tugize amahirwe yo kwakira Letshego ikaba iduhaye miliyoni eshanu kugira ngo nabo bafatanye n’abandi Banyarwanda n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda mu gushyigikira iki kigega kugira ngo kizabashe kubageza aho twese twifuza.”
Imyaka itanu irashize Leta y’u Rwanda itangije umushinga urambye wo kwizigama no gusigasira ihame ryo kwigira binyuze mu gutanga imisanzu mu Kigega Agaciro, kimaze kugezwamo amafaranga agera kuri miliyari 47 arimo umunani y’inyungu. Ni inyungu yaturutse mu mishinga irimo iyo gushora imari no kuguriza Leta.
Iki kigega cyatangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta, Abanyarwanda babigizemo uruhare no kwihesha agaciro batarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.
Ni icyifuzo cyatekerejwe n’Abanyarwanda ubwabo, kiza kwemezwa mu Nama y’Umushyikirano mu 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 23 Kanama 2012.
Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibyiciro bitandukanye kuri uwo munsi ku ikubitiro bahise bashyiramo amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO