EjoHeza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo ku wa 29 Kamena 2017. Ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake.
Iyi gahunda Abanyarwanda bayakiranye yombi kuko bari bamaze kumenya neza akamaro ko kuzigamira ejo hazaza habo ndetse kugeza ubu bamaze no kubona inyungu z’ayo bizigamye.
Bamwe mu baturage baganiriye na RBA bayibwiye ko bamaze kubona ibyiza bya EjoHeza nyuma y’uko hari abagize ibyago bagafatwa mu mugongo n’izindi nyungu zitandukanye.
Umuturage wo mu Karere ka Nyagatare witabye Imana yizigamaga 1500Frw ku kwezi, amaze gupfa umuryango we waragobotswe uhabwa imisanzu n’inyungu yari yaratanze.
Habyarimana Joseph wo mu Murenge wa Gikundamvura yavuze ko bakibwirwa ibya EjoHeza batigeze babyizera gusa ubu batangiye kubona inyungu zivamo kandi bashimira iki gitekerezo.
Ati “Hari amafaranga 1 250 000Frw batubwiraga ahari tukagira ngo ntibizashoboka, ejobundi hapfa abantu hano i Gikundamvura b’abasaza bose iyo miryango yabonye ayo mafaranga.”
“Icyiza cya EjoHeza rero aho kugira nk’umuryango ujye kugurisha itungo cyangwa isambu ngo ubone ibishyingura umusaza ahubwo bo babikuyemo ubukire, hari n’uwo nabonye washinze iduka.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru w’Ibigenerwa Abanyamuryango muri RSSB, Dr Hitimana Regis, yavuze ko Abanyarwanda bamaze kumva neza gahunda ya EjoHeza bigaragazwa n’imibare y’abayitabira uko iminsi ishira.
Ati “Aho tugeze harashimishije kuko turi kubona imibare y’abiteganyariza izamuka rigeze ahantu hashimishije ku mafaranga biteganyiriza y’igihe kirekire biri kuzamuka. Tugeze ahantu tumaze kugira abarenze miliyoni eshatu z’Abanyarwanda bafunguye konti muri uyu mwaka ushize.”
Kuva EjoHeza yatangira kugeza ubu abanyamuryango bamaze kwiyandikisha ni 3 110 446, abizigamiye ni 2 585 139 bafite ubwizigame bwa miliyari zirenga 31 Frw. Ubu bwizigame bumaze kugira inyungu ya 5 904 621 194 Frw, Leta yatanze uruhare rw’amafaranga asaga miliyari 3 Frw. Mu Kigega hose hamaze kugeramo 41 064 785 105Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!