00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde ugenewe ubwishingizi bw’indwara?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 April 2013 saa 05:14
Yasuwe :

Ni nde ugenewe ubwishingizi bw’indwara?
Umunyamuryango nyir’izina ni ukorera Leta kandi uhembwa na yo, ukorera umushinga wa Leta n’undi wese uhembwa ku mafaranga ya Leta. Umunyamuryango nyir’izina kandi ni uwageze mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze yishingirwa na RSSB, (Ikigo cyahoze cyitwa RAMA); ariko kandi ikigo cyigenga gishobora gusabira abakozi bacyo kuba abanyamuryango ba RSSB. Ibaruwa isaba yandikirwa Umuyobozi Mukuru wa RSSB.
Buri munyamuryango wa RSSB yemerewe kuvuza abantu bo mu (…)

Ni nde ugenewe ubwishingizi bw’indwara?

Umunyamuryango nyir’izina ni ukorera Leta kandi uhembwa na yo, ukorera umushinga wa Leta n’undi wese uhembwa ku mafaranga ya Leta. Umunyamuryango nyir’izina kandi ni uwageze mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze yishingirwa na RSSB, (Ikigo cyahoze cyitwa RAMA); ariko kandi ikigo cyigenga gishobora gusabira abakozi bacyo kuba abanyamuryango ba RSSB. Ibaruwa isaba yandikirwa Umuyobozi Mukuru wa RSSB.

Buri munyamuryango wa RSSB yemerewe kuvuza abantu bo mu muryango we bakurikira:

• Uwo bashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko,

• Umwana wemewe cyangwa wemejwe n’amategeko,

• Umwana arera abyemerewe n’amategeko.

Ibirebana n’imisanzu

Umusanzu uhabwa RSSB ungana na 15% y’umushahara fatizo (Salaire de base/Basic salary). Muri ayo umukoresha atanga ½ andi agatangwa n’umukozi.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda cyishingira ibikorwa by’ubuvuzi ku bantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru babona pansiyo ihoraho kandi bakaba barahoze ari abanyamuryango b’icyahoze ari RAMA. Batanga umusanzu ungana na 7.5% buri kwezi asigaye agatangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

Umukoresha ni we umenyekanisha (Declaration) kandi akawugeza kuri RSSB. Umusanzu wa RSSB utangwa buri kwezi bitarenze tariki ya 10 y’ukwezi gukurikira ukwezi kwishyurwa.

Icyitonderwa: Mbere yo gutanga uburenganzira bwo kwivuza, abanyamuryango bagomba kubanza kuriha imisanzu y’amezi atatu. Iyo misanzu izakoreshwa n’abanyamuryango bivuza andi mezi atatu nyuma yo kuva ku kazi kabashyiraga muri ubu bwishingizi bwo kwivuza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages