00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari ushobora guhabwa pansiyo y’imburagihe?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 March 2015 saa 03:33
Yasuwe :

Ubusanzwe mu ishami rya Pansiyo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB,) pansiyo ihabwa umukozi witeganyirije mu gihe ageze mu zabukuru atagishobora gukora.

Bigenda bite se iyo ushaje imburagihe?

Uwari umukozi ahabwa pansiyo y’imburagihe igihe abuze imbaraga cyangwa habonetse indi mpamvu ituma atakaza ubushobozi bwo gukomeza akazi nk’impanuka, ubuhumyi, n’ibindi, ariko bikemezwa na muganga wemewe wa Leta.

Ibyo ni byo byitwa ko ashaje imburagihe ku buryo bumubuza gukora umurimo yahemberwaga, bikamuhesha pansiyo y’imburagihe.

Icyo gihe ariko kugira ngo uhabwe pansiyo y’imburagihe bisaba ko byibura waba umaze imyaka cumi n’itanu witeganyiza, iyo bitagenze bityo uhabwa « Allocation » ikaba ari amafaranga atangwa mu gihe umuntu agize ubumuga imburagihe ariko akaba yari atarageza ku myaka cumi n’itanu yiteganyiza.

RSSB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages