Bigenda bite se iyo ushaje imburagihe?
Uwari umukozi ahabwa pansiyo y’imburagihe igihe abuze imbaraga cyangwa habonetse indi mpamvu ituma atakaza ubushobozi bwo gukomeza akazi nk’impanuka, ubuhumyi, n’ibindi, ariko bikemezwa na muganga wemewe wa Leta.
Ibyo ni byo byitwa ko ashaje imburagihe ku buryo bumubuza gukora umurimo yahemberwaga, bikamuhesha pansiyo y’imburagihe.
Icyo gihe ariko kugira ngo uhabwe pansiyo y’imburagihe bisaba ko byibura waba umaze imyaka cumi n’itanu witeganyiza, iyo bitagenze bityo uhabwa « Allocation » ikaba ari amafaranga atangwa mu gihe umuntu agize ubumuga imburagihe ariko akaba yari atarageza ku myaka cumi n’itanu yiteganyiza.
RSSB



















TANGA IGITEKEREZO