00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ninde ugomba guteganyirizwa Pansiyo?

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 April 2014 saa 04:20
Yasuwe :

Abagomba guteganyirizwa, nk’uko itegeko rigenga ubwiteganyirize mu Rwanda ribivuga ni abakozi bose bakorera umushahara, baba abenegihugu cyangwa abanyamahanga bakorera mu Rwanda. Abandi ni abanyapolitiki bari mu nzego za Leta bataragera mu zabukuru.
Nk’uko tubikesha Urwego rushinzwe itumanaho n’imenyekanisha mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), mu ishami rya Pansiyo, umusanzu utangwa n’umukozi n’umukoresha buri wese agatanga 3% by’umushahara mbumbe w’umukozi hakuwemo amafaranga (…)

Abagomba guteganyirizwa, nk’uko itegeko rigenga ubwiteganyirize mu Rwanda ribivuga ni abakozi bose bakorera umushahara, baba abenegihugu cyangwa abanyamahanga bakorera mu Rwanda. Abandi ni abanyapolitiki bari mu nzego za Leta bataragera mu zabukuru.

Nk’uko tubikesha Urwego rushinzwe itumanaho n’imenyekanisha mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), mu ishami rya Pansiyo, umusanzu utangwa n’umukozi n’umukoresha buri wese agatanga 3% by’umushahara mbumbe w’umukozi hakuwemo amafaranga y’urugendo.

Umuntu wese wigeze kuba mu bwiteganyirize akabumaramo nibura amezi atandatu (6) akurikiranye hanyuma akareka umurimo yahemberwaga, ashobora ku bushake bwe gukomeza kwiteganyiriza mu ishami rya Pansiyo ariko iyo abisabye mu mezi 12 akurikira itariki ubwiteganyirize butegetswe bwarangiriyeho.

Icyo gihe uwiteganyiriza ku giti cye agomba gutanga umusanzu wa 6% by’umushahara wa buri kwezi yigenera. Ibyo ari byo byose, umubare w’uwo mushahara wa buri kwezi ntushobora kujya munsi y’umushahara muto wemewe n’amategeko, ariko nta n’ubwo ushobora kurenga amafaranga 104,000Frw.

Uburenganzira bwo kwiteganyiriza ku bushake mu bwiteganyirize bwemerewe kandi abikorera ku giti cyabo batigeze mu bwiteganyirize butegetswe, iyo batarengeje imyaka 45 y’amavuko.

Icyo ishami rya Pansiyo rigamije

Ishami rya Pansiyo rigamije gutabara umukozi washaje atagishoboye gukorera umushahara cyangwa wamugaye atagishoboye kubeshwaho n’akazi, no gutabara abo umukozi asize igihe yitabye Imana. Mu nkuru izakurikira, tuzabagaragariza abemerewe amafaranga ya Pansiyo igihe uwiteganyirije yitabye Imana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages