00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira amakenga mu kugura ubutaka

Yanditswe na

Uwimbabazi Eric

Kuya 9 May 2014 saa 06:37
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare basabwe kujya bagura ubutaka ku buryo bwemewe n’amategeko kugirango birinde amakimbirane yaba hagati y’uwaguze n’uwagurishije, no kwirinda gukoresha ubutaka icyo butagenewe.
Abaturage bagiriwe inama yo kugira amakenga tariki 05 Gicurasi 2014 ubwo bagezaga ibibazo byabo ku Muvunnyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire, mu cyumweru cyahariwe guca akarengane na ruswa mu Karere ka Nyagatare.
Aba baturage bo mu murenge wa Karangazi bagaragaje ko bafite ibibazo (…)

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare basabwe kujya bagura ubutaka ku buryo bwemewe n’amategeko kugirango birinde amakimbirane yaba hagati y’uwaguze n’uwagurishije, no kwirinda gukoresha ubutaka icyo butagenewe.

Abaturage bagiriwe inama yo kugira amakenga tariki 05 Gicurasi 2014 ubwo bagezaga ibibazo byabo ku Muvunnyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire, mu cyumweru cyahariwe guca akarengane na ruswa mu Karere ka Nyagatare.

Aba baturage bo mu murenge wa Karangazi bagaragaje ko bafite ibibazo binyuranye byiganjemo iby’ubutaka ubwo bari batonze umurongo muremure biteguye Gutanga ibibazo byabo.

Umurongo w'abari baje gutanga ibibazo ku Muvunnyi Mukuru

Uwimana Angelique w’imyaka 19 ni umwe muri bo ukaba akomoka mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore. Yavuze ko yaguze isambu mu Murenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare akaza kuyamburwa n’ubuyobozi kuko yayihingagamo kandi ubwo butaka bwaragenewe kororerwamo gusa.

Yagize ati:”Naguze ubutaka n’uwitwa Urayeneza Fred ambwira ko ibyo kujya gusinyisha mu buyobozi azabyikurikiranira agatanga n’amafaranga akansinyishiriza. Igihe cyo guhinga kigeza Umuyobozi w’umurenge ari kumwe n’uw’akagari ndetse n’inzego z’umutekano batwirukanamo bavuga bwagenewe ubworozi. Kuva icyo gihe ubwo butaka nta kintu ndabukoreramo.”

Yakomeje asaba ko amategeko yamurenganura agasubizwa amafaranga yari yaratanze agera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abe yayakoresha ibindi byagira icyo bizamugezaho .

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred, yasobanuye ko uyu mwana yakoze amakosa yo kugura ubutaka ubuyobozi butabizi, bimuviramo guhura n’ibibazo nyuma. Gusa ngo nk’ubuyobozi bagiye gushaka uburyo bakurikirana iki kibazo kibe cyakemurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Sabiti

Atuhe Sabiti Fred yakomeeje asaba abaturage kujya birinda gukora ibintu rwihishwa, bakitabaza inzego z’ubuyobozi zibegereye mu rwego rwo kwirinda ingaruka bishobora kubakururira nyuma.

Yakomeje agira inama abaturage yo kujya babanza bakamenya uwo bagiye kugura nawe niba afite icyangombwa cy’ubukode burambye bw’ubutaka, kandi n’amasezezerano ajyanye n’ubugure agakorerwa imbere y’ubuyobozi kugira ngo nugiye kugura ubwo butaka asobanurirwe icyo bugomba gukoreshwa.

Ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’ubutaka cyagiye kigaragara mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare harimo nka Karangazi, Musheri, Rwimiyaga n’iyindi. Ibi bikaba byaragiye biviramo bamwe na bamwe gusenyerwa cyangwa bakirukanwa mu butaka baguze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages