Nyuma yo guhindura izina ikitwa PRIME INSURANCE, ikishyira hamwe na Prime Life Assurance bigakora ikigo cy’ubwishingizi kimwe cyitwa “PRIME”, COGEAR izanye ibisubizo by’ibibazo byabuzaga abanyarwanda gushishikarira gushinganisha ubuzima bwa bo, ubw’imiryango ya bo cyangwa imitungo.
Ibi ni bimwe mu byatagajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2014, ubwo ikigo cy’ubwishingizi cyahoze cyitwa COGEAR cyamurikaga ku mugaragaro izina rishya, kikanamurika umufatanyabikorwa mu kugeza ku bakiliya ba yo ubwishingizi nyabwo.
Ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi cyitwa GREENOAKS Global holdings Ltd, cyaguze imigabane 85% ya COGEAR Ltd, n’indi migabane 85% y’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima Prime Life Assurance Ltd, bikora ikigo kimwe cyitwa “PRIME”.
Nyuma yo kuba ishami rimwe muri abiri agize “PRIME”, COGEAR yahise ihindura izina, yitwa Prime Insurance Ltd, aho yo ishinzwe ubwishingizi ku bintu cyangwa umutungo (Property), mu gihe icyari Prime Assurance cyo cyabaye Prime Insurance Ltd, rikaba irindi shami rishinzwe ubwishingizi bw’ubuzima.
Jean Baptiste Ntukamazina Umuyobozi wa PRIME INSURANCE Ltd yavuze ko guhindura izina no kubona umufatanyabikorwa mushya, ibyo bigo byombi bigashorwamo imari na GREENOAKS, ari amatwara mashya bazanye mu bwishingizi mu Rwanda.
Ati:” Ibi bigiye gutuma hakosorwa amakosa ndetse n’indi mikorere yatumaga abanyarwanda batseta ibirenge mu gufata ubwishingizi.”
Umuyobozi mukuru wa PRIME akaba n’uhagarariye Greenoaks , Romain Dequesne, yemeza ko kutizera ibigo by’ubwishingizi bitewe no kutishyurwa cyangwa kutishyurirwa ku gihe, inzira ndende zisabwa ugura ubwishingizi, ni byo bintu bibiri by’ibanze bituma abanyarwanda batseta ibirenge mu gufata ubwishingizi.
Desquesne ufite uburambe bw’imyaka isaga 15 mu by’ubwishingizi yakoreye mu bihugu bitandukanye nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Afurika y’epfo, Dubai (muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu), ivuga ko icy’ibanze mu gukemura ibibazo birebana n’ubwishingizi mu Rwanda ari ukumenya icyo bakeneye.
Yakomeje avuga ko bagiye kwita cyane ku gushyiraho ibiciro bizajya bituma bishyura umufatabuguzi ku gihe, hatagombye kumubwira ngo ategereze, ndetse no gushyiraho uburyo bworoshye bwatuma abakiliya babona ubwishingizi bitanyuze mu nzira ndende.
Ati: “Dushaka ko ubwishingizi bukorwa neza kandi vuba nk’uko ukeneye ikarita yo guhamagara ayigura agahita ahamagara bitanyuze mu zindi nzira.”
Ikindi gishya PRIME Insurance izanye mu bwishingizi mu Rwanda, ni mu bwishingizi bw’imodoka, aho usanga umuntu atwara yitonze ntakore impanuka imyaka 5 igashira, ugasanga akomeza kwishyura amafaranga y’ubwishingizi angana n’ay’ukora impanuka buri mwaka.
Ibi bagiye kubihindura , umaze igihe adakora impanuka ajye agabanyirizwa amafaranga y’ubwishingizi, ibi bikazanafasha mu kagabanya impanuka zo mu muhanda.
PRIME INSURANCE Ltd irateganya kuzazana ubundi bwishingizi budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda, ariko bikazaterwa n’ubuzagaragara ko bukenewe.



















TANGA IGITEKEREZO