Kuba imiti ku ndwara zidasanzwe ibanza kwemezwa na muganga ngishwanama wa RSSB nyuma y’uko abaganga bayandikiye umurwayi, ngo ntawe byari bikwiriye kubangamira kuko RSSB irajwe inshinga n’ubuzima bw’abanyamuryango bayo.
Muganga ngishwanama mu kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize ( RSSB) ni umuganga ushinzwe kugira inama ikigo cya RSSB mu byemezo bijyanye n’ubuvuzi ndetse akanagira inama abanyamuryango ba RSSB yemeza imiti runaka ku ndwara zidasanzwe umunyamuryango wa RSSB aba yandikiwe.
Yemeza kandi inyandiko zemerera umurwayi kuvurwa indwara zikaze, mu bitaro runaka kuko bitewe n’amabwiriza agenga ubwisungane mu kwivuza (solidarite) n’ibiba byarumvikanyweho hagati ya RSSB n’amavuriro. Hari rero ibyo RSSB idashobora kwishyurira umunyamuryango, n’igihe bibaye hakagomba ko byemezwa na muganga ngishwanama.
Mukiganiro kihariye na IGIHE Muganga ngishwanama muri RSSB Dr Ruranganwa Diane yatangaje ko abagana muganga ngishwanama wa RSSB badakwiriye kubyinubira kuko hari ibyo badashobora guhabwa n’ibitaro cyangwa abaganga bandi atabanje kubyemeza. Ibyo byose bigakorwa mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abanyamuryango no kudasesagura umutungo w’ikigo.
Yagize ati “Tugenzura imiti yandikiwe umunyamuryango ku ndwara zihariye nk’umwijima, imiti irwanya kanseri ( anti cancer) hari n’izindi ndwara zidasanzwe zisaba ko uwo muti umunyamuryango yandikiwe tutamwemerera kuwufata kuko ushobora kugira ingaruka ku banyamuryango n’ingorane zitandukanye (complication).
Impamvu umuganga ngishwanama afite akamaro ni uko hari ingaruka tuba turinda abanyamuryango bacu, tureba uwayimwandikiye , tukareba niba ari inzobere kuri iyo ndwara koko kuko uko indwara ifata abantu bake niko n’abahanga kuri yo baba ari bake.
Ashobora kuyandikirwa atayikwiriye kandi igatwara amafaranga menshi y’abanyamuryango, iyo tubonye imiti yandikiwe ayikwiriye tumugira inama kandi tukamuha ibisobanuro birambuye kuri yo”
Yongeyeho ati “Nk’umunyamuryango wacu, nubwo tuba twizeye umuganga wabikoze, inama zacu nazo ziramwunganira kuko hari n’igihe umuganga kubera abarwayi benshi aba atagiye muri ibyo byose ngo abimusobanurire neza uko azayifata, ibyo azirinda, ibyo azakurikiza n’ibindi, aho rero niho umuganga ngishwanama agira umumaro.”
Muganga Diane yemeza ko abakunze kubagana ari abasaba ko imiti bandikiwe yakwemezwa na muganga ngishwanama ngo bayihabwe ndetse n’abasaba gukorerwa ibizamini runaka kandi ko bose bafashwa neza, ibyo bifuza bakabihabwa cyangwa bagahabwa impamvu.
Inama muganga agira abanyamuryango ba RSSB ni ugukurikirana amakuru ya RSSB binyuze ku rubuga rwayo kuri interineti ndetse no kugana abakozi ba RSSB hirya no hino mu turere (agents de guichet).
Abo bakozi nibo bonyine bashobora kubaha ibisobanuro bihagije kubijyanye n’igikorwa iki n’iki cyo kwivuza. Bakamenya niba bashobora kugana muganga ngishwanama cyangwa niba batamugana kuko hari abatakaza igihe nyamara abo bakozi babashaga kubafasha. Akarusho kandi ni uko mu turere 30 tw’igihugu hose, hari amashami ya RSSB , anakorana cyane na muganga ngishwanama wa RSSB mu gukemura ibibazo by’abanyamuryango.



















TANGA IGITEKEREZO