00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB igiye kunoza serivise zihabwa abivuriza kuri mitiweli

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 21 June 2015 saa 01:42
Yasuwe :

Ikigo cy’ ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko imicungire mibi y’imisanzu y’ubwisungane mu yagiye igira ingaruka kuri serivisi zihabwa abarwayi, ibi bikaba bizakemuka ubwo iki kigo kizaba gitangiye gucunga imisanzu y’ubu bwisungane.

Ikiganiro “Kubaza bitera kumenya” cyatambutse kuri Radiyo y’Igihugu, kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2015, cyahuje RSSB n’inzego zirimo Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu yari isanganywe izi nshingano zo gucunga mitiweli, Misiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Ubuzima.

Umuyobozi wa RSSB, Dr. Daniel Ufitikirezi, yasobanuye ko kuba RSSB igiye gucunga mitiweli, bikazanaca burundu abijujutira serivise mbi bahabwaga.

Yagize ati“Muri RSSB serivisi tuyikora vuba kandi n’abo duha amaserivisi nabizeza ko bizihuta, kuri mutuelle de santé nta gishya tuzashyiramo, ahubwo icyo nabizeza ni uko tuzabinoza ngo byihute kurushaho.”

Yakomeje avuga ko iki kigo kigiye gusinyana amasezerano n’ amaguriro y’imiti (Pharmacy) n’ ibigo by’ imari birimo Umurenge SACCO, ngo horohereze abazajya batanga iyi misanzu y’ ubwisungane mu kwivuza. Ibigo bya mitiweli byari 30 mu Rwanda, buri karere kakagira ikigo cyigenga gicunga ubu bwisungane, ugasanga imisanzu yabonetse muri kamwe , idafasha abo mu kandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, nawe yemeje ko kwambura Minaloc imicungire ya mitiweli, igashyirwa muri RSSB bizatuma imicungire yayo igenda neza, n’abivuza bagahabwa serivise nziza kuko n’inzego z’ibanze zizashyira imbaraga mu gukangurira abantu kwishyura imisanzu.

Ati“Impamvu 100% ritabonekaga ni uko harimo urusobe rw’ibibazo. Wasangaga ubushobozi n’ ubumenyi dufite mu gucunga uyu mutungo bidahagije, ku buryo wasangaga kwishyura ibitaro bidakorwa ku gihe, nabyo bigatinda kubona imiti, ugasanga na serivisi abarwayi bahabwa ibaye mbi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’ Igenamigambi, Ndagijimana Uzziel, yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima niba itagikurikirana ubwisungane mu kwivuza, bizayiha umwanya wo gukurikirana uko serivisi z’ubuzima zitangwa.

Yanasobanuye ko uko abantu benshi bazitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza bizananoza serivisi bahabwa, ku buryo hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibitaro bizaba byakira abakoresha mitiweli nk’ abakoresha ubundi bwishingizi nka RAMA.

Gukora ubugenzuzi mu ntara zose ku birarane bya mitiweli mu turere 20 ryamaze kurangira, mu tundi icumi dusigaye natwo rirarangira vuba, iyi myenda ikazabanza kwishyurwa kuko ngo itazagerekwa kuri RSSB.

Abanyarwanda batanga imisanzu ya mitiweli babarirwa kuri 76% y’abaturarwanda; Imisanzu itangwa ikagera kuri miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda, na leta yashyizemo agera kuri miliyari enye.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 hazaba hamaze guhuzwa imicungire y’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose, ihurijwe muri RSSB.

Amafaranga y’imisanzu ya mitiweli yagiye inateza ibibazo mu turere tumwe, abayobozi batandukanye bagashinjwa kuyanyereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages