Sonarwa ifite abanyamigabane benshi barimo RSSB, n’ikigo cy’ubwishingizi cy’abanya-Nigeria cyitwa General Insurance SA, cyaguzemo imigabane ingana na 35% mu 2008.
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko Sonarwa yahuye n’ibibazo mu minsi yashize ahanini bishingiye ku miyoborere ubwo yayoborwaga n’abayobozi bo muri Nigeria, ndetse yaje no kuvugwaho ibibazo byo gutinda kwishyurwa abakozi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri RSSB, John Bosco Sebabi, yavuze ko ibiganiro kuri iyo mikorere bihari, n’ubwo atabivuzeho byinshi, ahubwo agashimangira ko bikomeje hagati yabo na Sonarwa.
Ntibizwi neza igihe ibiganiro bizarangirira ariko Sebabi avuga ko bishobora gukorwa igihe icyo ari cyo cyose.
Kugira imigabane muri Sonarwa ni kimwe mu bikorwa by’ishoramari RSSB ifite, ndetse umwaka ushize umugabane wayo wabarirwaga kuri 25.9% y’ibikorwa byayo by’ishoramari.
Sonarwa ni imwe mu makompanyi amaze iminsi myinshi mu gihugu dore ko yashinzwe muri Kanama 1975, ikaba yarayoborwaga n’ikompanyi y’Abongereza yitwa JH Minet.
Kugeza ubu ikigero cy’iterambere ry’ubwishingizi mu Rwanda kiri kuri 2%, bikaba munsi y’igisabwa na Afurika cya 2.3%.
Impuguke mu by’ubwishingizi zigira inama abakora ibi bikorwa kurushaho kwita kubyo abakiliya bifuza. Gusa ababikora mu Rwanda banengwa kugira imikorere itanoze ndetse ishobora gutuma urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rugwa.
Bamwe muri bo bavugwaho kugurisha ubwishingizi ku ideni mu gihe abandi bagabanya ibiciro kugira ngo babone abakiliya benshi.



















TANGA IGITEKEREZO