Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) kirashishikariza Abanyarwanda bose kwiteganyiriza baba abafite abakoresha, abikorera ku giti cyabo n’abandi bose babyifuza kwiteganyiriza kugira ngo bazigamire ejo hazaza.
RSSB iri mu bigo byitabiriye imurikabikorwa ry’iminsi ibiri mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo, ryatangiye kuwa 28 Ukwakira. Ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama uba buri mwaka kuwa 31 Ukwakira. Iyi tariki yabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe kuzigama cyatangiye tariki ya 25 Ukwakira 2014.
Atangiza ku mugaragaro iri murikabikorwa, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Uziel Ndagijimana, yasabye Abanyarwanda kwizigamira kuko nta mafarangafatizo bisaba ngo wemererwe kubika, “Niyo ryaba ijana umuntu yariheraho.”
Uretse ibyo kwizigamira bisanzwe, Ndagijimana yifuje kumenya aho bageze banjiza abanyarwanda mu bwiteganyirize, asobanurirwa n’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe imari muri RSSB, Sebabi John Bosco, ko kuri ubu RSSB yashyize imbaraga mu guhugura Abanyarwanda b’ingeri zose, ibabwira ibyiza biri mu kwiteganyiriza, inabereka ko nta n’umwe uhejwe.
RSSB yibukije ko yanagiranye amasezerano na sosiyete yitwa “Rwanda Social Security Parterners (SSP)” kugira ngo ijye mu turere twose, ihugure Abanyarwanda baba abakoresha bafite abakozi n’abantu ku giti cyabo gukangukira kwiteganyiriza izabukuru ryabo n’imiryango yabo.
Sebabi yavuze ko mu gihe kitageze ku kwezi bakora bamaze kwinjiza umubare munini, aho yavuze ko ubu abashaka kwiteganyiriza ku bushake bamaze kwiyandindikisha bagera kuri 486 naho abakoresha bamaze kwinjira batarateganyirizaga abakozi babo bagera kuri 382.
Yanavuze ko harimo kurebwa uburyo n’Abanyarwanda baba muri Diaspora bajya biteganyiriza izabukuru mu Rwanda, kimwe n’ubundi bwishingizi bwose nk’uko byifujwe mu nama y’Umushyikirano iheruka.
Mu kiganiro na IGIHE, Sebabi yavuze ko kwitabira iri murikabikorwa, byari mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kwizigamira.
Yagize ati“Baba abaturage, amakoperative, abacuruzi bose bemerewe kwiteganyiriza. Abantu bibwira ko muri RSSB hajyamo gusa abafite umushahara w’ukwezi, Oya siko bimeze kuko n’umuntu ku giti cye yigenera umushahara maze akiteganyiriza mu ishami rya pansiyo.”
Yakomeje avuga ko abasanzwe biteganyiriza ari byiza ko bakwegera RSSB bakareba uko ubwiteganyirize bwabo buhagaze, aho basanze hari amakosa agakosorwa hakiri kare, kuko iyo umukozi ategereje igihe cy’izabukuru akaza kureba ko yateganyirijwe hari igihe asanga umukoresha we nta cyo yigeze amutangira ,bikamubera bibi kuko hari n’igihe umukoresha we aba atagihari.
Iryo murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo 30 bitandukanye birimo amasosiyete y’ubwishingizi , ibigo by’imari iciriritse, Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Banki Nkuru y’Igihugu, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi n’ibigo biyishamikiyeho ari nabyo byariteguye.



















TANGA IGITEKEREZO