00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yahuguye abakozi ba SOS ku mikorere y’ishami rya pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 7 December 2014 saa 11:58
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyahuguye abakozi b’Umuryango utegamiye kuri Leta Uharanira kurinda inyungu z’abana bato (SOS Villages d’Enfants) ku mikorere y’ishami rya pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi, ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 4 Ukuboza 2014.
Ubuyobozi bw’ishami rya pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB bwagiranye ikiganiro n’abayobozi b’ibigo (directeurs) n’abashinzwe ibijyanye n’umutungo ba SOS Village d’Enfants mu Rwanda ndetse n’umuyobozi (…)

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyahuguye abakozi b’Umuryango utegamiye kuri Leta Uharanira kurinda inyungu z’abana bato (SOS Villages d’Enfants) ku mikorere y’ishami rya pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi, ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 4 Ukuboza 2014.

Ubuyobozi bw’ishami rya pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB bwagiranye ikiganiro n’abayobozi b’ibigo (directeurs) n’abashinzwe ibijyanye n’umutungo ba SOS Village d’Enfants mu Rwanda ndetse n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango.

Mu byo basobanuriwe hibanzwe ku cyo amategeko ateganya kuri pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi dore ko ariryo shami rinini mu mashami atatu ya RSSB.

Munyandekwe Oswald ukuriye iri shami muri RSSB yasobanuye icyo amafaranga umukozi akatwa ku kwezi akora cyane ko bamwe baba batanazi icyo akoreshwa n’icyo azabafasha mu zabukuru cyangwa mu mpanuka bagirira ku kazi.

Yagize ati “Mu bijyanye n’ubwiteganyirize inshingano ya mbere y’umukoresha ni ukwandikisha ikigo kigahabwa icyo bita numero de matricule (nimero y’umwirondoro), hanyuma ikigo kikandikisha buri mukozi na we agahabwa nimero y’ubwiteganyirize.”

Yakomeje agira ati “Ibyo iyo byakozwe, indi nshingano ikomeye y’umukoresha ni ugukata abakozi bahawe nimero y’ubwiteganyirize, umusanzu utangwa muri RSSB ni ukuvuga amafaranga 3% naho andi 5% akayabatangira byose bikajya muri RSSB buri kwezi.”

Umuyobozi wa SOS mu Rwanda, akurikiranye amahugurwa bahabwaga

Kuri we iyo umukoresha amaze gutanga ayo mafaranga agomba kumenyekanisha abakozi yayatangiye (declaration) ibyo bigakorwa buri gihembwe nubwo akusanya ayo mafaranga buri kwezi.

Ubundi amafaranga angana na 2% (atangwa n’umukoresha gusa) ajya mu ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi naho 6% akajya mu ishami rya pansiyo ni ukuvuga 3% y’umukoresha na 3% umukozi yitangiye.

Inshingano yindi y’umukoresha ni ukumenyekanisha impanuka umukozi yagize ari mu kazi kuko RSSB ntiyamenya amakuru y’umunyamuryango wese aho aherereye itayahawe n’umukoresha.

Nyuma y’amahugurwa Umuyobozi wa SOS mu Rwanda, Alfred Munyentwari, yatangaje ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko afasha abakozi n’abakoresha, cyane cyane kumenya amategeko y’ubwitenyirize bityo bigafasha abayashyira mu bikorwa gukora ibintu basobanukiwe ntibahabanye n’icyo itegeko rivuga.

Inshingano ya RSSB ni ukugoboka umukozi mu gihe cyose ari ngombwa ni ukuvuga igihe cyose itegeko rimwemerera ko agomba kugobokwa ariko ibyo bikorwa igihe RSSB ibonye dosiye y’umukozi ibisaba kuko bitashoboka ko ikigo cy’ubwiteganyirize cyamenya imimerere ya buri mukozi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages