00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yazanye uburyo abadahembwa ku kwezi bazajya biteganyiriza iza bukuru

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 September 2014 saa 10:03
Yasuwe :

Hafi 90% by’abikorera ku giti cyabo badategereza umushahara w’ukwezi nk’abahinzi, abarobyi, abacuruzi, ababaji, aborozi n’abandi, nta bwiteganyirize ubwo ari bwo bwose bagiraga kandi babwemerewe, none Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyabibutse.
RSSB yemeranyije n’Ikigo cy’Ubufatanyabikorwa mu gukangurira abantu kwizigamira (SSP) gushishikariza abantu ku giti cyabo guteganyiriza iza bukuru.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri, abakangurambaga ba SSP basobanuriwe gahunda yo kwizigamira, (…)

Hafi 90% by’abikorera ku giti cyabo badategereza umushahara w’ukwezi nk’abahinzi, abarobyi, abacuruzi, ababaji, aborozi n’abandi, nta bwiteganyirize ubwo ari bwo bwose bagiraga kandi babwemerewe, none Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyabibutse.

RSSB yemeranyije n’Ikigo cy’Ubufatanyabikorwa mu gukangurira abantu kwizigamira (SSP) gushishikariza abantu ku giti cyabo guteganyiriza iza bukuru.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri, abakangurambaga ba SSP basobanuriwe gahunda yo kwizigamira, akamaro kayo, inkomoko yayo n’ibyo uwizigamira asabwa kugira ngo bazabikangurire abaturage batajyaga biteganyiriza.

Dr Ufitikirezi Daniel, Umuyobozi Mukuru wa RSSB yabwiye IGIHE ko nubwo itegeko ryo muri 1974 ritateganyije uburyo umuntu ku giti cye yakwiteganyiriza, ni ngombwa ko abo bantu bajya bagira amasaziro meza.

Yagize ati “Abinjiriza igihugu si abahembwa gusa, hari abubatsi, abadozi, abacuruzi n’abandi, abo bose bakenera gusaza neza, bityo tukaba twarabatekerejeho kandi twizeye ko bizagira ingaruka nziza.”

Yakomeje atangaza ko abari muri SSP ari abakoze muri RSSB, bazi neza akamaro ko kwizigamira, bizafasha abo bashishikariza kwiteganyiriza kumva neza ko bafite agaciro kandi ko leta yabatekerejeho ngo ibarinde amasaziro mabi.

Kayumba Joseph, Umuyobozi Mukuru muri SSP, yabwiye IGIHE ko iki kigo cyavutse kubera ko hatecyerejwe ku bantu bose batagerwagaho n’amahirwe yo kuzigamira ubusaza, bikazagera mu midugudu yose ushaka wese akabyitabira.

“[...] tugiye kwegera abakoresha batabikoraga, abakozi bikorera, umuturage w’umuhinzi cyangwa umwubatsi, tubabwire ibyiza byo kwiteganyiriza kandi bazabikunda.Ubu umukangurambaga wacu azajya agera mu Mudugudu kandi kuko ahavuka azajya akomeza ababwire ye gucogora, kuko akenshi wasangaga abantu badasobanukiwe icyo kwizigama bimaze n’ibindi.”

Yongeyeho ati "Turasaba abaturage kutwumva kuko turi insakazamajwi za RSSB.”

Umuhayimana Charles uhagarariye Inama y’ubutegetsi muri SSP yabwiye IGIHE ko abantu bose bakwiye gusobanukirwa akamaro cyangwa ibyiza byo kwiteganyiriza.

Yagize ati “Kwiteganyiriza bituma usaza neza, bituma wivuza impanuka ikomotse ku kazi ukora, bituma ugira amasaziro meza, ndetse bituma wumva uri kumwe n’abandi mu iterambere witaweho utarasigaye inyuma.”

Ku ikubitiro iyi gahunda yo gukangurira abantu ku giti cyabo kwiteganyiriza izamara amezi atatu ikorwa mu turere 11 two mu Ntara, n’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

Bitewe n’icyo umuturage akora azajya aha agaciro ibikorwa bye, abarirwe ku kwezi 6% by’amafaranga y’umusaruro we, cyangwa ayatangire rimwe ku gihembwe yejeje.

Nubwo gahunda yo guteganyiriza ubusaza ari yo itangiriweho, hazakurikiraho gahunda yo guteganyiriza impanuka n’indwara zo ku kazi bitewe n’uburyo abaturage bazaba barakiriye ubu buryo bushya buje.

Abakangurambaga ba SSP bazakorera mu duce bavukamo.

Abakangurambaga ba SSP basobanuriwe gahunda yo kwiteganyiriza bazigisha abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages