Sonarwa ni yo Sosiyete ya mbere Nyarwanda yatangije ubwishingizi mu 1975 ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda, Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda (ubu yabaye RSSB), Rwandex, Magerwa, OCIR Thé, JH Minet & Co Ltd na Mr Robert Close.
Hashingiwe ku mabwiriza nimero 05/2009 yo kuwa 29/07/2009 yerekeye iyemererwa n‘ibindi bisabwa mu murimo w’ubwishingizi aho mu ngingo ya gatatu havugwa ko umwishingizi adafatikanya umurimo w‘ubwishingizi bw‘igihe kirekire n‘ubw‘igihe gito, Sonarwa yavuyemo sosiyete ebyiri ari zo Sonarwa Life Assurance Company Ltd na Sonarwa General Insurance Company Ltd.
Sonarwa Life icuruza ubwishingizi bw’Amashuri y’Abana (Education endowment), ubwo kwizigamira (Pension), ubw’ubuzima (individual Life, Family protection and Group Life) n’ubwishingizi bw’inguzanyo (Loan Protection) naho Sonarwa General yo igacuruza ubwishingizi bw’ibinyabiziga,ubw’inkongi z’umuriro, ubwo gutwara abantu n’ibintu, ubw’impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi n’ibindi.
Mu mpera z’umwaka ushize, RSSB yongereye imigabane yayo muri Sonarwa ifata 100% Sonarwa Life ndetse yongera imigabane yayo igera kuri 79.46% muri Sonarwa General bikaba ari mu rwego rwo guhindura imikorere y’iyi sosiyete yahoze ku isonga mu zicuruza ubwishingizi mu Rwanda.
Ibi byatumye habaho n’impinduka mu buyobozi bwayo aho ubu ayo masosiyete yombi afite Abayobozi bakuru bashya aribo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju wa Sonarwa Life na Bwana Tony Twahirwa wa Sonarwa General bose barimo gukora mavugura agamije kunoza birushijeho imikorere.



















TANGA IGITEKEREZO