Serivisi wahabwa zirebana na RSSB wifashishije ikoranabuhanga (internet cyangwa telefoni)
1. Urasha kumenya uko konti yawe y’ubwiteganyirize ihagaze?
Jya kuri website www.rssb.rw ukande kuri “online application” ukande kuri “employee registration” wuzuze urupapuro (form/formulaire) rw’ibyo usabwa.
Nyuma y’aho urategereza kugeza igihe tukoherereza akajambo k’ibanga uzajya ukoresha (mot de passé /password).
Icyitonderwa: Iyo twohereje akajambo k’ibanga tuyohereza kuri e-mail yawe uba waduhaye.
Umaze kubona akajambo kibanga gakoreshe winjira (Log in) kuri konti yawe ukoresheje ID (ni nomero yawe y’ubwiteganyirize).
2. Ukoresheje Telefoni igendanwa na bwo wakurikirana konti yawe y’ubwiteganyirize
Wohereza kuri 0788301952 ubutumwa bugufi (SMS) bugizwe n’amagambo akurikirana kuri ubu buryo: Imisanzu*nomero yawe y’ubwiteganyirize*umwaka.
Urugero: Umukozi ufite numero y’Ubwiteganyirize 1042056T akaba ashaka kumenya niba imisanzu ye y’umwaka wa 2009 yaratanzwe n’umukoresha we; azohereza kuri 0788301952 ubu butumwa: imisanzu*1042056T*2009
Mu gihe gito cyane ubutumwa bugufi bw’igisubizo buhita bumugeraho; bukaba bumwereka uko imisanzu ye ihagaze buri kwezi hakoreshejwe akajambo “yes” mu gihe imisanzu ye yatanzwe cyangwa “no” mu gihe imisanzu ye itatanzwe kuri uko kwezi.
3. Urasha kumenya ko ufite uburenganzira bwo kuvuzwa na RSSB?
Ohereza ubutumwa bugufi (SMS) bwanditse muri ubu buryo:
Ubuzima* nomero yawe yo kwivuza wohereze kuri 0788301952.
Uzahabwa igisubizo kirimo igihe ubwisungane bwawe bwo kwivuza buzarangirira.
Twandikire kuri [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO