Indwara ikomoka ku kazi ni indwara ifata umuntu bitewe n’akazi akora cyangwa n’impamvu iturutse kuri ako kazi, iyo ndwara ikaba inkurikizi yihariye y’uwo murimo.
Mu yandi magambo ni indwara yanduzwa n’akazi cyangwa se imikorerwe yako.Ubusanzwe indwara zikomoka ku kazi zirazwi, kuko Iteka rya Minisitiri No 623/06 ryo ku wa 14 Kanama 1980, ryemeza lisiti y’indwara babona zikomoka ku kazi. Iyo lisiti ikaba rero yerekana indwara nyinshi, ikerekana imirimo cyangwa ibikoreshwa bishobora kuzanduza ndetse n’ibihe buri ndwara yishingirwamo (délai de prise en charge).
Dushingiye ko indwara zikomoka ku kazi zifite lisiti yemejwe n’Iteka rya Minisitiri, haramutse habonetse indi ndwara itanditse kuri lisiti nyamara ikomoka ku kazi mu by’ukuri, hateganyijwe iki?
Iriya lisiti y’indwara zitewe n’akazi ntabwo yakozwe ku buryo budasubirwaho. Ishobora kongerwaho izindi ndwara igihe byemejwe na Muganga ko na zo zikomoka ku murimo. Icyo gihe rero bisabwa Minisitiri ufite ubwiteganyirize mu shingano ze, maze agafata ibyemezo bikwiye.
Icyago gikomoka ku kazi ni iki?
Icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe. Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afungurira cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa. N’igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.
Icyitonderwa ariko, kuri izo mpanuka zo mu mayira bareba niba kanaka atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite, cyangwa ziterekaranye n’akazi akora.
Kumenyekanisha impanuka ikomoka ku kazi
Kumenyesha impanuka ikomoka ku kazi ubundi bikorwa n’umukoresha.
Amategeko ateganya ko mu gihe umukoresha atabikoze umukozi ashobora kubyikorera ku giti cye, akabikorerwa n’abe cyangwa umuyobozi wese umwegereye.


















TANGA IGITEKEREZO