Guhera muri Werurwe Sosiyete y’ubwishingizi SONARWA, izatangira gutanga ubwishingizi buvuza umuntu no hanze y’u Rwanda haba muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.
Ubusanzwe SONARWA nta bwishingizi ku buvuzi yagiraga, kandi n’amasosiyete yandi yatangaga iyi serivise yavuzaga abafata buguzi bayo mu Rwanda gusa.
SONARWA yo yifuza ko umuntu uzajya afata ubu bwishingizi izajya imuvuza ahantu hose yoherejwe, nk’imwe mu ngamba nshya bafashe mu rwego rwo kongera kwigarurira icyizere ku bakiriya bayo, ikanakurura abandi.
Charles Mutsinzi Karake, umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yagize ati “Mu kwezi kwa kabiri cyangwa ukwa gatatu turifuza gutangira serivisi SONARWA itagiraga y’ubwishingizi mu by’ubuvuzi ndetse ku buryo hazajya hishingirwa abantu birenze imipaka y’u Rwanda ku buryo niba umuntu arwaye akoherezwa hanze bwa bwishingizi bukomeza kumurihirira, kugira ngo hazemo agashya ku bakiriya bacu.”
Ntacyo bavuga ku biciro n’ibindi bisobanuro birambuye kuri ubu bwishingizi, kuko bukiri kwigwaho, ariko bizeza ko bazabisobanurira abifuza kubujyamo mu gihe cya vuba.
Nubwo ari yo mfura mu masosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda, SONARWA ivuga ko umubare w’abakiriya bayo wagabanutse muri ibi bihe by’ivuka ry’amasosiyete mashya yigenga, kuko yo yari ikiri iya Leta.
Nyuma yo kwegurirwa abikorera ku giti cyabo, SONARWA ivuga ko yahinduye cyane imikorere, kandi ko igenda irushaho kongera ingamba nshya zo kunoza serivise no kwegera abayigana kurushaho.
Muri urwo rwego, ubu hashyizweho abayobozi bashya bagize inama y’ubutegetsi, bakaba banateganya kurushaho gusanga abakiriya aho gutegereza ko ari bo babasanga, kwihutisha serivisi, gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwo kunoza serivise.
SONARWA imaze imyaka 39, ikaba ari nayo sosiyete y’ubwishingizi ya mbere mu Rwanda itanga ubwishingizi bw’amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO