SONARWA, ikigo gisanzwe kimenyerewe mu gutanga ubwishingizi ku binyabiziga, uburyozwe, inkongi z’umuriro, ubwishingizi bw’ubuzima, izabukuru, amashuri n’ibindi; ubu cyazanye uburyo bushya bw’ubwishingizi bw’amatungo.
Abanyarwanda benshi ntibasanzwe bazi ko amatungo yabo yafatirwa ubwishingizi, ku buryo benshi inka zabo zipfa amanzaganya cyangwa se zikarwara zikageza ubwo zipfa bakazitaba, bikarangirira aho bakihanagura, bakagwa mu gihombo kandi bakabaye basubizwa amatungo yabo iyo bayashyira mu bwishingizi. Umunyamakuru wa IGIHE yegereye SONARWA kugira ngo ahabwe ibisobanuro ku bwishingizi bw’amatungo, butangwa n’icyo kigo butari busanzwe bumenyerewe mu Rwanda.
Allen Karungi Gatete, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa n’ubuvugizi muri SONARWA, yadutangarije ko uretse ubwishingizi busanzwe bumenyerewe mu Rwanda SONARWA yo yasisemo no gukorana n’aborozi, ku buryo yishingira inka ziri mu rwuri cyangwa mu kiraro.
Karungi agira ati “Abantu bamwe bibaza ko ubwishingizi buhenda, ndetse nibanazi ko dushobora gutanga ubwishingizi ku matungo. Gufata ubwishingizi bw’amatungo si ibintu bihenze, bisaba gusa kumva agaciro kabyo. Biroroshye cyane kandi bifite inyungu. Uwishingira inka asabwa nibura 6% by’agaciro kayo ku mwaka.”
Akomeza atangazako umukiliya agana SONARWA ishami rimwegereye agahabwa ibisobanuro birambuye. Inyungu irimo mu mugafata ubwishingizi bw’amatungo ari uko igihe habaye ibyago inka igapfa, nyirayo ayisubizwa bitandukanye n’uko yapfa nta bwishingizi ifite. Aha Allen Karungi Gatete atanga urugero aho umukiliya ashobora gutanga agaciro kayo, hanyuma agatanga 6% y’agaciro yatanze. Ibyo ariko bigakorwa inka imaze gusuzumwa na muganga w’amatungo ufitanye amasezerano na SONARWA.
Karungi agira ati “Nta muntu ukwiye kongera gupfusha inka ye ngo ahombe, amatungo iyo ashakiwe ubwishingizi, haramutse habaye impanuka nta gihombo kuko SONARWA ikugoboka, ikagusubiza inka zawe. Iyo utishinganye ushobora kuba umworo bigutunguye kandi bitari bikwiye. Ntibikabeho kandi SONARWA yariyemeje kubafasha, ibaha ubwishingizi bw’amatungo yanyu! Turi kumwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda. Ntidushaka ko inka muhabwa zizapfa, mugahomba duhari.”
Allen Karungi Gatete akomeza atangaza ko abafata ubwishingizi bw’amatungo si aboroye inka nyinshi gusa kuko n’ufite imwe yahabwa ubwishingizi. Inka yishingirwa urupfu cyangwa se kwibwa. Ikindi ni uko abafata ubwishingizi bw’inka nyinshi (Ishyo), harimo inyungu ku basaba ubwishingizi bw’amatungo.
SONARWA ni cyo kigo cyatangije imirimo y’ubwishingizi mu Rwanda. Cyashinzwe mu 1975, gitangizwa n’abantu bishyize hamwe baturutse hanze y’igihugu ariko bafatanya na Leta. Icyo kigo cyiswe SONARWA (Societe Nationale d’Assurance du Rwanda), nyuma cyegurirwa abikorera cyitwa Societe Nouvelle d’Assurance du Rwanda. SONARWA Holding Ltd yagabanyijwemo ibice bibiri, kimwe kireba ubwishingizi rusange (SONARWA General Insurance), ikindi kirebana n’ubwishingizi bw’ubuzima (SONARWA Life Insurance).
Ubu ikigo gifitwe na Sosiyete zitandukanye, Sosiyete IGI yo muri Nigeria ifitemo imigabane ingana na 64.25, MAGERWA 6.5%, Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) 16.25%, Guverinoma y’u Rwanda 6.5% na ho ACCESS Bank ikagiramo imigabane ingana na 6.5%.
SONARWA itanga ubwishingizi ku binyabiziga, ku mpanuka z’inkongi z’imiriro, uburyozwe, ubwishingizi bw’imizigo, ubwishingizi bw’inguzanyo muri Banki, ubwishingizi bw’umuryango, ubw’ubuzima, ubwishingizi ku mashuri y’abana, Pansiyo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO