Ku nshuro ya kabiri sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda (SORAS) yongeye gushishikariza Abanyarwanda gufata ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro.
Mu mpera z’icyumweru gishize SORAS yongeye gushishikariza Abanyarwanda kuticara ngo barebere inkongi z’umuriro zibasiye amazu muri iki gihe.
Nk’uko umuyobozi w’ubucuruzi muri SORAS Assurance Générale Ltd, Nkundumukiza Esdras yabitangarije IGIHE, yavuze ko nka sosiyete ahagarariye kandi izobereye mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ingeri zose, usibye inyungu ziba zigamijwe n’ibigo by’ubwishingizi, abaturage baba bagomba kwerekwa ibibazo bikomeye biba bibarindiriye igihe cyose bahura n’impanuka y’inkongi y’umuriro batarishinganye.
Iyi gahunda ku nshuro ya mbere yabereye i Kigali hanyuma mu mpera z’icyumweru gishize ikomereza mu karere ka Rubavu, aho abakozi ba SORAS bagiranye ikiganiro n’abikorera bo muri ako karere. Nyuma bafatanije n’abakora ibikorwa byo gutwara abantu kuri moto bakorera muri ako karere, bazengurutse Umujyi wa Rubavu, bibutsa abaturage ko impanuka ikomoka ku nkongi y’umuriro idateguza, ko kwirinda ingaruka ari ukugira ubwishingizi. Igikorwa nyirizina cyasorejwe ku mupaka muto benshi bazi ku izina rya “Petite Barriere”.
Mu byagarutsweho mu butumwa SORAS yahaye abaturage, Nkundumukiza Esdras yavuze ko kugeza magingo aya, umubare w’abafite ubwishingizi mu Rwanda utagera kuri gatatu ku ijana (3%), bityo bikaba rero bikiri ikibazo gikomeye mu gihe icyo ari cyo cyose haramuka habayeho impanuka ziturutse ku nkongi y’umuriro, kuko binadindiza iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO