00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurashimirwa intambwe ikomeye mu bwishingizi bw’indwara

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 August 2013 saa 06:09
Yasuwe :

Intumwa za Leta ya Congo Brazzaville zaje gusura u Rwanda muri iki cyumweru, mu rwego rwo kwiga uburyo u Rwanda rwashoboye gushyira abenegihugu mu bwishingizi, kugira ngo na bo ubwo bumenyi bajye kubukoresha mu gihugu cyabo. Muri iki cyumweru izo ntumwa zasuye ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) na Serivizi y’ubwishingizi mu buvuzi ku ngabo z’igihugu (MMI), hagamijwe kwiga uburyo ubwishingizi bw’indwara bwashyizwe mu bikorwa.
Intumwa za Congo Brazzaville ziyobowe na Clotaire Claver (…)

Intumwa za Leta ya Congo Brazzaville zaje gusura u Rwanda muri iki cyumweru, mu rwego rwo kwiga uburyo u Rwanda rwashoboye gushyira abenegihugu mu bwishingizi, kugira ngo na bo ubwo bumenyi bajye kubukoresha mu gihugu cyabo. Muri iki cyumweru izo ntumwa zasuye ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) na Serivizi y’ubwishingizi mu buvuzi ku ngabo z’igihugu (MMI), hagamijwe kwiga uburyo ubwishingizi bw’indwara bwashyizwe mu bikorwa.

Intumwa za Congo Brazzaville ziyobowe na Clotaire Claver Okouya, Umujyanama mu wa Perezida Denis Sassou Nguesso, akaba anashinzwe umurimo, ubwishingizi, akazi n’ibiganiro rusange zatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu bwishingizi kuko hari byinshi rwigirwaho.

Clotaire Claver Okouya agira ati “Twaje gufatira ku bunararibonye u Rwanda rufite mu bwishingizi bw’indwara, kuko igihugu cyacu cyitegura gukora amavugurura mu bwishingizi, kugira ngo natwe tuzabigendereho. Hari byinshi twize cyane cyane nk’ubwisungane mu kwivuza butangwa ku baturage bose. Urugendo rwacu ruduhaye umusaruro ushimishije kubera amasomo twabonye, cyane cyane mu kigo cy’ubwishingizi.”

Dr Gakwaya Innocent, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB ushinzwe guha abanyamuryango ibyo bagenewe mu bwishingizi bw’indwara na Pansiyo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko intego nyamukuru y’intumwa zavuye muri Congo Brazzaville ari ukureba aho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’ubwishingizi, kugira ngo bibafashe muri gahunda yo kubishyira muri gahunda zigenerwa abaturage babo.

Dr Gakwaya yagize ati «Twaberetse ibyo dukora byose byose, uko dufasha abanyarwanda kwizigamira ndetse n’ubwishingizi bw’indwara. Baje kurebera ku bunararibonye dufite kugira ngo na bo babishyire mu bikorwa.»

Akomeza atangaza ko ibyo bikomoka ku mibanire myiza ibihugu byombi bifitanye, kandi kuza kwigira ku Rwanda ibyo rumaze kugeraho bigaragaraza ko bishimwa n’amahanga, ndetse banashima ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages