Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere Fund yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2016.
Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu yiyongera. Kugeza ubu ubwizigame buhera ku 2000 Frw.
Uwazigamye muri RNIT aba afite uburenganzira bwo kubitsa igihe ashakiye no kubikuza igihe ashakiye kandi akabona inyungu.
Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari no guteza imbere ibikorwa muri RNIT Investment and Business Development, Ndisanze Jean Paul, yavuze ko bamaze gukusanya amafaranga arenga miliyari 60 Frw, akaba amafaranga y’ibigo n’abantu ku giti cyabo.
Ati “Abantu ku giti cyabo bizigamiye bararenga ibihumbi 38 mu gihe abibumbiye mu matsinda atandukanye barenga ibihumbi 35.”
Ndisanze yavuze ko bamaze imyaka itanu batanga inyungu iri hejuru ya 11% ariko mu 2024 inyungu icyo kigega cyungukira abanyamuryango, igera kuri 11,78% ivuye kuri 11,55% yariho mu 2023.
Gahunda yo kwizigama ku Banyarwanda iracyari hasi cyane kuko nko mu 2024 yari kuri 12.5% by’umusaruro mbumbe.
Icyakora muri gahunda ya kabiri y’imyaka itanu ya leta yo kwihutisha iterambere igihugu cyihaye intego y’uko iyo myaka izasiga ubwizigame bwiharira 25.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Ndisanze yavuze ko ari gahunda bashaka kugiramo uruhare nta n’umwe usigaye, agakangurira urubyiruko kwitabira kuko ari na rwo mubare munini kandi rufite imbaraga igihugu gifite.
Ati “Iyo umuntu akiri urubyiruko akenera kwizigamira kuko aba afite ubuzima bw’igihe kirekire buri imbere kandi bufite intego. Kugera ku ntego bisaba amafaranga kandi nta handi wayakura uretse kugenda uyarundarunda gahoro gahoro, akagenda abyara inyungu ariko n’ejo akaba yamutabara mu gihe yagize ikibazo.”
Ndisanze yerekanye ko kuzigama bitari iby’abifite ahubwo akerekana ko iyo umuntu azigamye buri gihe akabigira umuco, ya mafaranga agenda abyara inyungu.
Ati “Ibirya amafaranga bihoraho, ibidutunga bihora ari bike, ariko wiha intego ibigutunga ukabigira bike noneho ukongera ibyo uzigama. Buri gihe ubonye amafaranga banza ukuremo ayo kwizigama hanyuma asigaye abe ari yo upangira gahunda zawe.”
Uwizigamiye muri RNIT Iterambere Fund, atangira kubona inyungu ku munsi ukurikiyeho, umunsi ku wundi inyungu ikagenda yiyongera umwaka warangira, nyir’ubwizigame agahabwa ya 11,78%.
Iki kigega kigenda gitera imbere umunsi ku wundi aho nko mu 2024 cyakusanyije miliyari 17,6 Frw y’ubwizigame bw’abanyamigabane bacyo bingana n’ubwiyongere bwa 45,6% ugereranyije n’umwaka wa 2023 kuko cyari cyakusanyije miliyari 12,9 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!