Ni amafaranga y’ubwizigame yakiriwe n’iki kigega hagati y’itariki 3 Mutarama na 9 Mutarama. Iyi ntambwe igaragaza ko uruhare rw’Abanyarwanda mu kwizigama rukomeje kuzamuka.
Muri ayo matariki, imibare igaragaza ko umugabane umwe muri icyo kigega wari ugeze ku gaciro ka 262,65 Frw.
Umutungo rusange uri gucungwa n’iki kigega ubu umaze kugera kuri miliyari 84,07 Frw. Mu Cyumweru abagurishije imigabane yabo bashaka amafaranga, yari ifite agaciro ka miliyoni 295 Frw.
Uwizigamiye muri RNIT Iterambere Fund, atangira kubona inyungu ku munsi ukurikiyeho, umunsi ku wundi inyungu ikagenda yiyongera umwaka warangira, nyir’ubwizigame agahabwa ya 11,78%.
Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2016.
Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu yiyongera. Ubwizigame buhera ku 2000 Frw.
Iki kigega kigenda gitera imbere umunsi ku wundi aho nko mu 2024 cyakusanyije miliyari 17,6 Frw y’ubwizigame bw’abanyamigabane bacyo bingana n’ubwiyongere bwa 45,6% ugereranyije n’umwaka wa 2023 kuko cyari cyakusanyije miliyari 12,9 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!