Ibi byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bw’icyo kigega bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2026.
Iki kiganiro cyagarutse ku shusho ya RNIT Iterambere Fund mu myaka 10 ishize, ndetse n’ingamba ifite mu myaka iri imbere kugira ngo Abanyarwanda bizigamira muri iki kigega biyongere.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan Sebagabo, yatangaje ko ubwo batangiraga abantu batari batangira kumva neza ibijyanye n’iki kigega.
Gusa yavuze ko mu 2019 ari bwo batangiye kubona abantu benshi kuko abizigamiye muri iki kigega bageze kuri 5000, bakusanya miliyari 3 Frw ndetse ko bamaze kwiyongera cyane muri uyu mwaka.
Ati “Uyu munsi dufite abantu bagera ku 90.000 harimo abantu ku giti cyabo, abibumbiye mu bimina, ugasanga bafitemo konti imwe. Gusa mu by’ukuri abantu bizigamira basaga ibihumbi 360 muri rusange.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’imyaka 10, RNIT imaze ishinzwe, imaze gukusanya miliyari 150 Frw.
Ati “Kuva twatangira tumaze gukusanya miliyari 149,95 Frw gusa uyu munsi amafaranga ari mu kigega ni miliyari 86 Frw kuko hari abagenda bayabikura kugira ngo bakemura ibibazo bafite.”
Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere Fund yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2016.
Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu yiyongera, ku buryo n’ufite 2000 Frw ashobora kujya kwizigamira kandi akabona inyungu.
Gatera yasobanuye ko uwizigamye muri RNIT aba afite uburenganzira bwo kubitsa igihe ashakiye no kubikuza igihe ashakiye kandi akabona inyungu, aho ubu imaze kugera kuri 11,12%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!