Ni nyuma y’uko abakiliya ba Banki y’Abaturage mu gihugu hose bari baragiye bahabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo telefoni, matola, moto,amagare, Firigo,… igihenbo nyamukuru kikaba cyari inzu ya miliyoni 50 yatsindiwe na Mukaneza ku itariki ya 11 Ukuboza 2015.
Amaze gushyikirizwa iyi nzu, Mukaneza umaze imyaka irindwi abitsa muri BPR yavuze ko agihamagarwa yabanje gushidikanya ndetse ntiyahita abyumva ariko ubu ibyishimo afite atabona uko abisobanura.
Ati” Nje mfite ubwoba kuko numvaga ari abatekamutwe. Inzu maze kuyakira, ibyishimo mfite sinzi uko nabivuga. Gusa abantu bose ndabashishikariza kugana banki y’abaturage bakabona ibyiza byayo.”
Mukaneza wafashe umwanya wo gusenga no gushimira Imana kubera iyi nzu atomboye yavuze ko nta kindi azayikoresha uretse kuyituramo n’umuryango we.
Aron Turamye ushinzwe ubucuruzi muri BPR yavuze ko gahunda ya ‘Iyubake’ yatangijwe muri Werurwe 2015 hagamijwe gushishikariza abaturage kubitsa aho uwabitsaga arenze ibihumbi 50 yabaga ari mu banyamahirwe batsindira ibihembo naho ufite guhera ku bihumbi 500 akaba ari we wari ufite amahirwe yo gutsindira inzu.
Ati”Leta irimo irashishikariza abaturage kwizigama, dutangiza gahunda ya ‘Iyubake’ twagira ngo dushishikarize abaturage kubitsa kugira ngo bashobore kuba bahabwa inguzanyo bagire imishinga bakora. Iyi gahunda abantu barayitabiriye, amafaranga yagiye abitswa muri banki yariyongereye cyane.”
Ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda buvuga ko iyi gahunda yatumye bunguka abakiliya bashya bagera ku bihumbi 10 kandi nubwo gahunda yo gutanga ibihembo irangiye bazakomeza gushishikariza abaturage kugira umuco wo kubitsa kugira ngo bagire icyo bigezaho kigaragara.



















TANGA IGITEKEREZO