Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB: Rwanda Social Security Board), umukozi wacyo yahawe igihembo cy’indashyikirwa nk’umunyeshuri watsinze bihebuje muri Walden University, imwe muri Kaminuza zikomeye zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nk’uko amakuru aturuka mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda abitangaza, Kayitare Emmanuel, Umuyobozi w’ishami rya Pansiyo n’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru imburagihe, ubu ukurikirana icyiciro cy’impamyabushobozi y’ikirenga, mu gusesengura politiki rusange n’inyungu z’abateganyirizwa muri Walden University, yagaragaye ku isonga y’abatsinze bihebuje, akaba yarafashwe nk’umwe mu banyeshuri bahebuje ku Isi.
Mu rwego rwo kuzirikana uko gutsinda kwa Kayitare Walden University yamwemereye kuba umunyamuryango muri “Golden Key International Honour Society”. Uyu akaba ari umuryango mugari ku Isi washinzwe muri Amerika mu 1977, utanga ibihembo ku banyeshuri batsinze bihebuje, bagashyirirwaho n’uburyo bubahuza hagati yabo ndetse na za Kaminuza.
Kuba umwe mu bagize uwo muryango, bikorwa gusa ku butumire byoherezwa kuri Genius College, kandi bisabwa n’abanyeshuri biga mu wa kabiri wa Kaminuza kimwe n’abafite impamyabushobozi batsinze bihebuje mu byiciro byose, bifatiwe gusa ku manota babonye mu ishuri. Uyu muryango ubu ukorera muri Kaminuza zigera kuri 400 zizwi ku Isi. Muri Afurika, ukorera muri Afurika y’Epfo.
Kayitare agira ati «Ni amahirwe abaho rimwe mu buzima. Si mfite icyo navuga ku byiyumvo byanjye, ni umugisha ukomeye cyane kandi uhebuje ukomoka ku Mana.»
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Madamu Kantengwa Angelique, agira ati «Nk’ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, ni ishema n’icyubahiro kubona umukozi wacu atsinda bihebuje ku rwego mpuzamahanga. Kayitare si umukozi udasanzwe mu ishuri gusa no mu kazi ni uko. Turamushimiye cyane. Ikigo kizakomeza kumushyigikira no guha abandi bakozi amahirwe yo kumwungukiraho ubumenyi.
Kayitare akomeza agira ati “Ubushakashatsi bwanjye bushingiye ku bwiteganyirize kandi ni imwe mu mbogamizi RSSB ihanganye nazo. Kuba umwe mu bagize uyu muryango mugari, bizamfasha kugira byinshi nungukira ku nzobere, kandi ubu bushakashatsi bukazagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubwiteganyirize. Guhanahana amakuru no gusangira ubumenyi n’inzobere bizagira uruhare rukomeye mu gutuma RSSB irushaho gukora neza.»
Kayitare yagaragaje ubuhanga budasanzwe. Mu 2002 ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ni we munyeshuri wenyine warangije mu ishami imibanire y’abantu, ubukungu n’icungamutungo, washoboye kubona amanota yo mu rwego rwo hejuru. Ategereje guhabwa impamyabushobozi y’ikirenga muri Walden University mu 2014.
Ukeneye andi makuru arambuye ku kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda wakohereza ubutumwa kuri [email protected] cyangwa ugasura urubuga: www.rssb.gov.rw



















TANGA IGITEKEREZO