00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiruhuko cy’umubyeyi kigiye kuvugururwa, ahabwe n’umushara 100%

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 February 2015 saa 05:18
Yasuwe :

Umushinga w’Itegeko ugeze kure wiga uburyo umubyeyi ukora akazi ka Leta cyangwa ukora mu nzego z’abikorera yajya abona umushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru 12 abyaye kugira ngo ubuzima bwe, ubw’umwana, ubw’umuryango ndetse n’ubw’igihugu muri rusange bubashe kumera neza.
Mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyatambutse kuri radio na televiziyo y’u Rwanda tariki ya 8 Gashyantare 2015, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Uburinganire (…)

Umushinga w’Itegeko ugeze kure wiga uburyo umubyeyi ukora akazi ka Leta cyangwa ukora mu nzego z’abikorera yajya abona umushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru 12 abyaye kugira ngo ubuzima bwe, ubw’umwana, ubw’umuryango ndetse n’ubw’igihugu muri rusange bubashe kumera neza.

Mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyatambutse kuri radio na televiziyo y’u Rwanda tariki ya 8 Gashyantare 2015, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifatanyije na RSSB ndetse n’izindi nzego zitandukanye batangaje ko hari ishami ry’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara rigiye kwiyongera ku mashami yari asanzwe acungwa na RSSB mu rwego rwo kwita k’ubuzima bwiza bw’umwana ndetse n’umugore aribo shingiro ry’umuryango ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Hasobanuwe ko umusanzu wo mu Ishami ry’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara uzajya utangwa hakurwa amafaranga 0.3% kuri buri mu kozi witeganyiriza muri RSSB yaba umugabo cyangwa umugore, noneho umukoresha we nawe agatanga 0.3% kugira ngo ubwo bwiteganyirize buzashoboke.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko umugore wabyaye azajya ahembwa ibyumeru bitandatu n’umukoresha we, ibindi byumweru bitandatu na byo abihembwe 100% ku mafaranga avuye muri rya shami ry’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara.

Dr. Ufitikirezi Daniel Umuyobozi Mukuru wa RSSB yamaze impungenge Abanyarwanda agaragaza ko amafaranga yo muri iryo shami ry’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara atazavangwa n’andi kuko azaba ari ishami rikora ukwaryo nubwo rizaba ricungwa na RSSB.

Yagize ati “Azaba ari ishami rikora ukwaryo, rigenzurwe ukwaryo, amafaranga yaryo atavanzwe naya pansiyo, ay’ubwiteganyirize bw’indwara cyangwa ay’ibyago bikomoka ku kazi.”

Ubusanzwe itegeko riteganya ko ikiruhuko cy’umugore wabyaye ari ibyumweru 12. Umugore wabyaye ahembwa amafaranga y’ibyumweru bitandatu mu gihe ari mu kiruhuko cyo kubyara hanyuma agasubira ku kazi.

Mu gihe adasubiye mu kazi, ibindi byumweru bitandatu ahembwa 20% by’umushahara we. Iri shami rizafasha umubyeyi gukomeza ikiruhuko cye cyo kubyara kandi umushahara we woye kugabanuka kubera ko ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kizaba kishingiye ibyo byumweru bitandatu bisigaye.

Mu gihe umubyeyi yitabye Imana akimara kubyara kandi yarateganyirijwe, uzaba asigaye arera umwana azahabwa umushara wa nyakwigendera 100% mu byumweru bitandatu gusa kuko ibindi byumweru bitandatu atazaba arimo kwiyubaka (kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara) ngo asubire ku kazi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, yasobanuye ko icyo Abanyarwanda bakwiriye kumva ari agaciro kahawe umugore n’umwana aho kugira ngo ahezwe mu mirimo kuko kuba yabyaye hari ababifataga nk’umutwaro bakamuheza.

Yagize ati “Mbere wasangaga umugore utwite yimwa akazi kuko umukoresha yatekerezaga ko namuha akazi azahita abyara akaruha amwishyura akishyura n’umusimbura kandi we adakora. Ubu umukoresha azajya yishyura ibyumweru bitandatu bya mbere ibindi umubyeyi abyishyurwe binyuze muri rya shami ry’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara.”

Inzego za Leta ndetse n’abikorera zari zitabiriye icyo kiganiro zagaragaje ko iryo tegeko nubwo ritaratorwa ariko rigeze kure kandi ko ntawe utarishyigikira kuko ubuzima bw’umwana ari ahazaza h’igihugu kandi bugomba kwitabwabo bikomeye n’umubyeyi agakora atekanye.

Iri shami rizaza ryiyongera ku mashami yari asanzwe acungwa na RSSB ari yo irya pansiyo, ibyago bikomoka ku kazi n’ishami ry’ubwishingizi bw’indwara.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages