00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko u Rwanda ruzirinda ihungabana ry’ubukungu mu 2012

Yanditswe na

MIGISHA Magnifique

Kuya 12 January 2012 saa 05:44
Yasuwe :

Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa avuga ko u Rwanda rwiteguye kongera ubukungu muri uyu mwaka wa 2012; ibi ngo bizakorwa hacungwa neza ifaranga ry’u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.com, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko ibihugu bitandukanye mu karere u Rwanda ruherereyemo bifite ikibazo cy’uko amafaranga yabo yataye agaciro bityo ngo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda busugire bizasaba kuba ifaranga rizasigasirwa.
Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga (…)

Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa avuga ko u Rwanda rwiteguye kongera ubukungu muri uyu mwaka wa 2012; ibi ngo bizakorwa hacungwa neza ifaranga ry’u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.com, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko ibihugu bitandukanye mu karere u Rwanda ruherereyemo bifite ikibazo cy’uko amafaranga yabo yataye agaciro bityo ngo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda busugire bizasaba kuba ifaranga rizasigasirwa.

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ivuga ko mu mwaka wa 2011 mu Rwanda habaye ubwiyongere bw’ubukungu, ariko ko ifaranga ryataye agaciro. Izi mpuguke zivuga ko mu mwaka wa 2012 bisaba ingamba zikaze kugira ngo ubukungu bukomeze kwihuta.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iki kigega, Naoyuki Shinohara, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu 2011 ariko asaba ko mu 2012 hagomba gukorwa byinshi ngo ubukungu bugume ku rwego rwiza.

Inyandiko yasohowe na IMF yagiraga iti: “Ubukungu bw’u Rwanda muri 2011 bwarazamutse ariko hanabaye guta agaciro kw’ifaranga, ibi bishobora kuba imbogamizi mu by’ubukungu mu 2012. Gusa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi watanze umusanzu mu kwiyongera kw’ubukungu.”

Minisitiri Rwangombwa avuga ko u Rwanda rumaze gukorana n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari muri gahunda yo kuzamura ubukungu bw’igihugu (Policy Support Instrument) inshuro eshatu; kandi hagiye haba ukuzamuka kw’ubukungu bw’igihugu.

Yakomeje agira ati: “Muri uyu mwaka duteganya ko ubukungu bw’u Rwanda muri rusange buziyongeraho 7.6%; mu ngamba zafashwe kandi mu nama twagiriwe n’iIkigega Mpuzamahanga cy’Imari ni uko twakomeza gucunga no kugenzura neza ifaranga ry’igihugu.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages