00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe mu rubanza rwa Rwamucyo: Me Karongozi yavuze iby’Imyigaragambyo no gushaka guhutaza abunganira abaregera indishyi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 July 2026 saa 07:00
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira uwa 18 Nyakanga 2026, Urukiko rw’ikirenga mpanabyayaha rwa Paris mu Bufaransa rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside no ku bindi byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Uyu mwanzuro ushimangira uwari warafashwe tariki ya 30 Ukwakira 2024. Wafashwe urubanza rw’ubujurire rwaRwamucyo rumaze igihe kirenga ukwezi ruburanishwa kuva ku itariki ya 08 Kamena 2026 kugeza mu ijoro ry’uwa 17 rishyira uwa 18 Nyakanga 2026.

Mu bujurire yunganirwaga n’abanyamategeko bashya (mu cyiciro cya mbere muri 2024 yari afite babiri) barindwi barimo Me Jean Baptiste Harelimana ukomoka mu Rwanda unazi neza i Butare nk’uko mu iburana yabivuze ubwe: yizeamashuri yisumbuye mu Iseminari nto y’i Butare.

Ibyaha Rwamucyo yahamijwe byakorewe mu bice byo mu yahoze ari Perefegitura ya Butare birimo amakomini ya Ngoma, Gishamvu, Ndora na Huye.

Muri icyo gihe yari Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) cyari gishinzwe ubuvuzi rusange, Centre universitaire de Santé Publique (CUSP). Muri Jenoside kandiyabifatanije no kuyobora by’agateganyo Région Sanitaire ya Perefegitura ya Butare ngo kuko muri icyo gihe nta muyobozi yari ifite.

Me André Martin Karongozi uri mu bunganiye abaregera indishyi mu rubanza rwa Rwamucyo, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko uru rubanza rwaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe byibasiraga abarega kimwe na FPR.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko urubanza rugeze hagati, ku munsi wa mbere abarokotse baturutse mu Rwanda batanze ubuhamya, abagize itsinda rigize umuryango wiyise ‘Baho’ batunguye urukiko.

Nk’uko Me Karongozi abisobanura umunsi wa mbere abarokotse bari bafashe indege bagiye i Paris gutanga ubuhamya. Mu gihe uwa mbere (Me Karongozi yunganira) yari amaze gutanga ubuhamya ategereje ko abazwa “Tugiye kubona tubona abantu barahagurutse muri urwo ruhande rwicayemo umuryango wa Rwamucyo n’abamushyigikiye, babiri bafite n’amabendera, umwe yambaye masque( agapfukamunwa) k’umukara, basakuza ngo Kagame…”

Me Karongozi akomeza asobanura ko abajandarume bahise babafata Perezida w’urukiko asaba ko babasohora. Byabaye kandi ngombwa ko Prezida anahita asaba guhagarika gato urubanza kugira ngo abashinzwe umutekano bamenye uko bimeze n’umutangabuhamya abashe gukomeza ibazwa.

Mu rwego rw’iperereza abo bantu bafashwe kandi amashusho.

Me Karongozi yavuze ko iyo myigaragambyo yahungabanyijecyane uwo yunganira kimwe n’abandi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bari muri icyo cyumba cy’urukiko.

Iryo joro uwatanze ubuhamya ntiyagohetse, ku munsi wakurikiye mu gitondo biba ngombwa ko bamutabariza imbangukiragutabara (Ambulance). Nyama yarorohewe asubira mu Rwanda.

Kuri Me Karongozi kugira ngo umunsi wa mbere abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi baje gutanga ubuhamya bakorerwe ibyo, byerekana ko ari ibintu byari byateguwembere. Nk’uko byagaragaye kandi, abitabiraga uru rubanza bashyigikiye Rwamucyo batangaga amakuru buri munsi, bakayagoreka nkana mu rwego rwo kubangamira abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, batanaretse Umushinjacyaha waregaga Rwamucyo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Me Karongozi yavuze ko ubwo urubanza rwaganaga ku musozo, hari abahimbye ko yaba yaragiye kureba Rwamucyo rwihishwa akamwitirira ibinyoma, ko ngo yaba yarihakanye FPR n’ibindi binyoma bahimbye bitabaye.

Bibasiye kandi na Me Richard Gisagara na Michel Laval bataretse n’umushinjacyaha .

Yasobanuye ko nk’uko amakuru yacicikanaga hirya no hino, abashyigikiye Rwamucyo bari bateguye umugambi wo kujya mu rukiko bagera muri 200 kugira ngo bashyire igitutu no kurukiko.

Ibyo byagaragaye cyane muri video yerekanwe na Chaste Gahunde ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga. Ku bw’izompamvu rero byabaye ngombwa ko kuva kuwa Kane ( tariki ya 16 Nyakanga) abashinzwe umutekano bahawe amabwiriza yo gufata ingamba zo gukaza umutekano. Igitangaje muri uru rubanza, nk’uko Me Karongozi yabivuze, ni uko Rwamucyo ari we Munyarwanda wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda waherekejwe n’abantu benshi bamushyigikiye mu rukiko kandi ko hashobora kuba harimo abagize uruhare muri Jenoside.

Yavuze ko Dr Rwamucyo yitabaje abatangabuhamya bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umunyamakuru Patrick Mbeko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Augustin Ndindiliyimana wayoboye jandarumori y’u Rwanda na Hervé Deguine wemeranywa na Pierre Péan ku byo yanditse (mu gitabo cye yise Noires fureurs, blancs menteurs) ko Abatutsi bandura ibinyoma bakivuka, Abahutu babana nabo nabo bakandura izo ngeso.

Me Karongozi yavuze ko muri uru rubanza, Rwamucyo yagaragarije urukiko ko gereza itamworoheye.

Me Karongozi yavuze ko ubwo bubabare bwatumye Rwamucyo kuvuga imbere y’urukiko ko yunamira abishwe mu gihe cya Jenoside, kandi ko yumva ububabare bw’abarokotse.

Kuri Me Karongozi asanga yarabivuze agamije kugusha neza urukiko kugira ngo ruzamworohereze, asohoke muri gereza cyangwa se agabanyirizwe ibihano cyane ko mu iburana rya mbere ( mu 2024) atagenje atyo.

Kurikira ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Me Karongozi

Me Karongozi yavuze ko abashyigikiye Rwamucyo bagerageje kwigaragambya, abajandarume barabasohora
Dr. Eugène Rwamucyo yakatiwe igifungo cy'imyaka 27
Me André-Martin Karongozi mu kiganiro na IGIHE mu Bubiligi, nyuma y’urubanza rwa Eugène Rwamucyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages