00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AB Godwin wagurukije drone nta burenganzira agiye kuva muri gereza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 August 2023 saa 04:27
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rwagabanyirije ibihano Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege Kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege igirwa miliyoni 2 Frw aho kuba miliyoni 5 Frw.

Yategetswe kandi kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

Uko iburanisha ryari ryagenze mu Rukiko rw’Ibanze

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge muri Gicurasi 2023, byagaragajwe ko yafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge yahamagawe n’abantu bamubwira ko bagiye kumuha akazi ko gufotora akoresheje drone bamusaba kubasanga Nyabugogo na we arabikora ndetse agenda ayijyanye.

Akibageraho ngo abo bantu bahise bamusaba gukuramo drone akabafata amashusho nk’uko na we yari abyiteguye cyane ko bari bamwijeje ikiraka akiyikuramo bahita bamuta muri yombi.

Uyu mugabo yemeraga icyaha cyo kuba yarafatanywe drones zifashishwa mu gukora amashusho akavuga ko atari azi ko ari icyaha kuzitunga atabisabiye uburenganzira bityo akabisabira imbabazi.

Umwunganira mu mategeko Me Nyamaswa Raphael na we yagaragarije Urukiko ko nta bushake uwo yunganira yagize mu gukora icyaha agasaba kugabanyirizwa ibihano ndetse no kubisubika.

Urukiko rwasanze ukwemera kwa Mutimura ari ikimenyetso gihagije ku kuba yahamwa n’icyaha cyo gutunga indege itagira umupilote bityo akaba agomba kubihanirwa.

Ubusanzwe mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile (RCAA) ni cyo gishinzwe igenzura, iyandikwa n’ikurikirana ry’imikorere n’imikoreshereze ya drones.

Urukiko rushingiye ku byo Mutimura Abed yivugiye ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya rusanga zimutsindisha mu rubanza.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje drone nta ruhushya aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ariko uregwa asaba gusubikirwa ibihano cyangwa guhabwa ihazabu.

Urukiko rw’Ibanze rukimara kubona ko yemera icyaha rusanga yagabanyirizwa igihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha kiba imyaka ibiri.

Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko umwaka umwe usubitse mu gihe cy’imyaka itatu undi akawumara muri Gereza runategeka ko yishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Nyuma yo kutanyurwa n’ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, AB Godwin yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari na rwo rwategetse ko iby’Urukiko rw’Ibanze rwemeje bihinduka ku birebana n’ibihano.

AB Godwin agiye kuva muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages