00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababana batarashyingiranywe byemewe n’amategeko bigenda bite iyo batandukanye?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 December 2023 saa 11:23
Yasuwe :

Kenshi iyo abantu babana batarasezeranye byemewe n’amategeko mu Rwanda, usanga bumva ko badafite uburenganzira bungana ku mutungo bitewe n’uko nta sezerano bagiranye.

Mu Rwanda, abagiye gusezerana byemewe n’amategeko babanza kubazwa uburyo bwo gucunga umutungo w’abashakanye bahitamo kugira ngo buzanifashishwe mu gihe cyo gukemura amakimbirane arimo no kuba batandukana.

Hari uburyo butandukanye bwo gucunga imitungo bukoreshwa mu Rwanda burimo ivangamutungo rusange, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye.

Abagiye gusezerana rero bahitamo bumwe muri ubwo buryo buzifashishwa mu micungire y’imitungo y’abashakanye, ibintu binatanga umucyo ku bashyingiranyweho byemewe n’amategeko kuko n’iyo batandukanye hakurikizwa bwa buryo bahisemo.

Hari ubwo usanga bamwe bagabanye imitungo yose bari bafitanye, abandi bakagabanya ibyo bahashye bari kumwe ndetse n’abatagira icyo bagabura.

Benshi bahita bibaza uko bigenda mu gihe abantu babanaga batarasezeranye bagatandukana, by’umwihariko ku bijyanye n’umutungo n’uburenganzira kuri byo.

Bamwe batekereza ko kudasezerana n’umugore bishobora kuba iturufu yo kutazagabana imitungo mufitanye ariko si ko biri kuko hari umurongo watanzwe kuri icyo.

Nubwo itegeko ntacyo rivuga kuri iki kibazo, umurongo wamaze kugitangwa ni uko iyo ababanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko batandukanye, bagabana mu buryo bungana ibyo batunze bari kumwe.

Ni ukuvuga imitungo yose, umuryango wagezeho nyuma y’uko utangiye kubana abo bombi baba bayifiteho uburenganzira bungana.

Umunyamategeko Me Munyentwali Maurice, yagaragaje ko mu kureba imitungo babonye bari kumwe, bitagisaba ko harebwa uruhare buri wese yagize ngo iyo mitungo iboneke.

Ati “Umugabo ashobora kuba yarinjijemo miliyoni 10 Frw umugore akinjizamo miliyoni imwe cyangwa se yarinjijemo ibihumbi 100 Frw ariko ibyo ntabwo babireba.”

“Hari imanza bacaga gutyo buri wese akagaragaza uruhare rwe akaba ari rwo atwara ariko basanze harimo ikintu kimeze nk’akarengane cyane cyane ku bagore.”

Hari igihe usanga nk’umugabo cyangwa umugore barabanye umwe afite ikibanza bakacyubakana, icyo gihe iyo batandukanye, agaciro k’ikibanza ntibakagabana ahubwo babara agaciro k’ibiri hejuru y’ubutaka nk’inzu n’ibindi byashyizweho nyuma.

Kurikira ikiganiro wumve uko Me Munyentwali Maurice abisobanura


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages