Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu butabera, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, inzego zihuriye mu runana rw’ubutabera zerekanye ko igihari nubwo ikomeje kurwanywa byivuye inyuma.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko no mu bacamanza ruswa irimo kuko umwaka ushize wa 2024/2025, hirukanwe abacamanza 13 bakekwaho ruswa mu gihe mu myaka 20 abakozi b’inkiko bamaze kwirukanwa ari 57.

Yakomeje agaragaza ko ruswa mu nkiko idakwiriye kuko ubutabera ari uburenganzira bw’umuntu kandi budakwiye kugurwa ikiguzi runaka.

Yakomeje ati “Ndabasaba kwima amatwi abababeshya ko kwihutisha urubanza bisaba gutanga ruswa no kujya bamenyesha urwego rw’ubucamanza igihe cyose bahawe serivisi mbi…ubutabera ni uburenganzira kandi ntabwo bugurwa.”

Yasabye abakozi b’inkiko barimo abacamanza n’abanditsi, kuzirikana ko serivisi nziza ari uburenganzira ku bagana urukiko kandi ko bakwiye kwirinda kubasiragiza, no gusubika imanza bya hato na hato.

Ati “Ndabasaba kwirinda gusiragiza ababuranyi, no kubiriza ku rukiko.”

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yerekanye ko ubutabera ari uburenganzira bw'abagana inkiko kandi butagurwa
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yerekanye ko ubutabera ari uburenganzira bw'abagana inkiko kandi butagurwa

Umuyobozi wa Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko, Kariwabo Charles, yavuze ko abakozi b’inkiko bakwiye guhungira kure imikorere mibi iganisha kuri ruswa.

Ati “Ni ngombwa ko buri mukozi wese yumva ko guhanirwa ruswa bidasaba ubuyobozi gutanga ibimenyetso by’indonke yakiriye, ahubwo birahagije kwerekana ko serivisi mbi yatanzwe ari mbi kandi inyuranye ndetse n’amahame y’ubutabera. Uwabikoze akabarwa ko nta kindi yari agambiriye uretse ruswa. Nta muntu ukwiye kubibonamo akarengane kuko akazi dukora kagendera ku mategeko asobanutse.”

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yavuze ko mu myaka itatu ishize, hamaze guhanwa abakozi babwo 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse kuri ubu hari batatu bafunzwe.

Yakomeje ati “Uburyo bwatuma iki kibazo kiranduka burundu ni ngombwa ko humvikana ko dukwiriye gufatanya n’inzego z’ubutabera n’abaturage kuko ari bo baduha amakuru mbere na mbere. Ntekereza ko twese dufatanyije mu guhanahana amakuru byatuma tugera ku ntego yo kurwanya ruswa mu buryo bwuzuye.”

Ku bavoka, Perezida w’Urugaga, Me Nkundabarashi Moise, yavuze ko mu mwaka ushize hagaragaye abavoka bane bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa nubwo harimo umwe waje kugirwa umwere.

Ati “Haracyari akazi kenshi ko gukora, ntabwo umuntu yareka kubivuga ariko igikomeye ni ubwo bufatanye bugamije ngo iki kibazo kibe cyakemuka.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kamarampaka Consolée, yerekanye ko mu myaka itatu ishize, hakozwe dosiye 1.822 harimo abakekwa 3448 aho 70% zari izirebana n’icyaha cyo kunyereza umutungo na 30% bikaba icyaha cyo kwakira, gusaba no gutanga ruswa.

RIB yerekanye ko muri abo 40% bari abakozi ba Leta, 1% ari ab’imiryango itari iya Leta, 53% ari abikorera.

Mu bijyanye no gufatira umutungo, ku byaha bya ruswa RIB yerekanye ko yafatiriye arenga miliyari 1,1 Frw n’Amadorali ibihumbi 112,3$, mu gihe ku byaha byo kunyereza umutungo hafatiriwe hanagaruzwa miliyari 36,8 Frw n’Amadorali miliyoni 22,9, Amayero arenga miliyoni imwe.

Guhera mu 2018 kugeza mu 2025, hakurikiranywe abakozi b’Ubugenzacyaha 73, muri bo 50 barirukanwa.

Ati “Iyo umugenzacyaha yabaye umwere kubera kutihanganira ruswa, iyo tubonye harimo n’ibimenyetso, turamukurukirana ku birebana n’imyitwarire akaba yakwirukanwa.”

Yavuze ko mu ngamba RIB yafashe ari uburyo bwo kunoza imitegurire inoze ya dosiye mu kwirinda ibyuho bya ruswa, gufatira imitungo y’abakekwaho ibyaha ndetse no gukomeza umuco wo kutihanganira ruswa n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeilene, yerekanye ko urugendo rwo kurwanya ruswa rukomeje kuko mu myaka 25 iri imbere, u Rwanda rwifuza kuba ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa ku Isi ruvuye kuri 43 ruriho kuri ubu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yashimye intambwe ikomeje guterwa mu kurwanya ruswa mu nzego z’ubutabera.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yavuze ko mu myaka itatu ishize, hamaze guhanwa abakozi babwo 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano
Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yavuze ko mu myaka itatu ishize, hamaze guhanwa abakozi babwo 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano
Me Nkundabarashi yavuze ko hakiri urugendo mu guhashya ruswa, yerekana ko umwaka ushize abavoka bane bayikurikiranyweho umwe aza kuba umwere
Me Nkundabarashi yavuze ko hakiri urugendo mu guhashya ruswa, yerekana ko umwaka ushize abavoka bane bayikurikiranyweho umwe aza kuba umwere
Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Charles Sumanyi, yerekanye ko n'abasirikare bakekwaho ibyaha bya ruswa bakurikiranwa
Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Charles Sumanyi, yerekanye ko n'abasirikare bakekwaho ibyaha bya ruswa bakurikiranwa
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Kamarampaka Consolée, yerekanye uko RIB ikomeje gukurikirana ibyaha bya ruswa
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Kamarampaka Consolée, yerekanye uko RIB ikomeje gukurikirana ibyaha bya ruswa
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yerekanye ko mu turere 10 baherukamo bakiriye ibibazo by'akarengane birenga 3000 kandi 43% byahise bikemurwa
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yerekanye ko mu turere 10 baherukamo bakiriye ibibazo by'akarengane birenga 3000 kandi 43% byahise bikemurwa
Umuyobozi Mukuru wa Legal Aid Forum, Kananga Andrews, yashimye uko inzego z'ubutabera zikomeje kurwanya ruswa
Umuyobozi Mukuru wa Legal Aid Forum, Kananga Andrews, yashimye uko inzego z'ubutabera zikomeje kurwanya ruswa

Amafoto: Manzi