Bamaze ukwezi mu mwiherero mu Ishuri Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD) mu Karere ka Nyanza aho bafatanyije gusuzuma ibyo babazo by’abaturage.
Amavugurura mu nzego z’amategeko yo mu 2018 ateganya ko mu gihe urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma ariko hakagira umuburanyi utanyurwa n’imyanzuro yarwo akekamo akarengane aregera urukiko rw’ubujurire mu gihe mbere yaregeraga Urwego rw’Umuvunyi.
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Rukundakuvuga François Regis, yavuze ko kuva mu mpera za 2019 bari bafite ibibazo by’abaturage bagomba gusuzuma bigera ku 1144 kandi iyo bakoresha uburyo busanzwe byari kuzarangira mu myaka irenga itanu.
Ibyo bibazo bikomoka ku manza zaciwe n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ingereko zose z’urukiko rukuru ndetse no mu Rukiko rwa Gisirikare.
Yakomeje avuga ko bari bagifite ibibazo byinjiye kuva mu 2019 ku buryo abaturage bahamagaraga kenshi babaza aho bigeze, batakamba ko imitungo yabo igiye gutezwa cyamunara kandi barasabye ubufasha.
Ati “Ubufite rero nta jambo twari dufite ryo kuvuga kandi n’iyo warigira ntabwo wahora ubabwira ngo mube mutegereje.”
Yavuze ko bahisemo gukoresha uburyo budasanzwe kuko basanze ari bwo bwabafasha gusuzuma ibyo bibazo. Yatanze urugero rw’uko mu mwaka ushize bageragaje gukora cyane ariko urangira basuzumye ibibazo 604 gusa.
Bagendeye ku bakozi bafite, ubushobozi buhari n’umuvuduko bagenderaho basanze nibakomeza gukora gutyo, ibyo bibazo by’abaturage bizasumwa mu gihe cy’imyaka itanu bahitamo gushaka uburyo budasanzwe ari bwo guhurira hamwe mu mwiherero bakabikemura, bibafata ukwezi kumwe gusa.
Ati “Ubu ngubu ibyo twari dufite byose kuva mu 2019 kugeza mu mpera za Kamena 2022 byose byararangiye uko ari 1144. Dutuye umutwaro munini kandi tuvanyeho umwenda twari dufitiye abaturage bagana inkiko, icyo kibazo kirakemutse.”
Bamwe mu bacamanza, abanditsi n’abashakashatsi b’inkiko bavuze ko uburyo bwo gukorera hamwe mu matsinda bagasuzuma ibibazo by’abaturage nk’ibyo byabafashije kwihutisha akazi ariko no kunguka ubumenyi kuko bajyaga inama.
Umushakashatsi mu Rukiko rw’Ubujurire, Ngiruwonsanga Donat, yavuze ko byabafashije kongera ubumenyi.
Ati “Kuko twari mu matsinda twagiye dukorera hamwe tukungurana ibitekerezo tukareba ingorane. Gukorera hamwe byaradufashije dukora ibintu byinshi kandi noneho byafashije n’abacamanza bo mu nkiko zo hasi kumemya uburyo bw’imyandikire no kumenya impamvu ituma abaturage bashobora gukenera gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane.”
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa Marie Thérèse, yashimye akazi kakozwe n’umusaruro wabonetse, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’ubutabera bagiye kunoza gahunda nk’iyi yo guhuza abakora mu bucamanza no ku zindi manza ziri mu nkiko kugira ngo hagabanuke ubwinshi bwazo.
Ati “Usibye rero ibyo byo gusubirishamo akarengane, dufite n’ibirego bisanzwe nabyo bigenda bikabyara ibirarane cyane cyane iby’imanza nshinjabyaha nazo ziri mu manza dufite mu nkiko. Ubwo rero ubu buryo twatangiye uko ubushobozi buzajya buboneka tuzabushyira no ku zindi manza zisanzwe kugira ngo turebe uko twahangana n’ibi bibazo.”
Ubusanzwe muri Kanama haba hari ikiruhuko ku bakora mu nzego z’ubucamanza bose ariko kuri ubu bahisemo guha umwanya abaturage kugira ngo basuzume ibibazo by’imanza zasabiwe gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!