00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza batangiye guhabwa amahugurwa ku butabera nsanasano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2026 saa 04:46
Yasuwe :

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yatangaje ko mu mezi 10 ashize hatangiye politike y’ubutabera nsanasano mu nkiko, imaze gutanga umusaruro ufatika aho umwaka w’ubucamanza uzarangira imanza 4.000 zimaze kuburanishwa binyuze muri iyi politike.

Mutabazi kandi yavuze ko hari indi politike imaze imyaka isaga ine ikoreshwa mu nkiko y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’umushinjacyaha n’uwakoze icyahe, na yo imaze gutanga umusaruro kuko imanza zayo zirenga ibihumbi 36 zaburanishijwe.

Ibi yabigarutsemo ubwo mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) hasozwaga amahugurwa y’Abacamanza yo kunoza izo politike uko ari ebyiri.

Mutabazi yavuze ko n’ubwo izo politike zimaze gutanga umusaruro ufatika urwego rwifuzwa rutaragerwaho, ari yo mpamvu hakorwa amahugurwa kugira ngo abo mu nzego z’ubutabera bagendere mu mujyo umwe, umusaruro ukomeze wiyongere.

Ati “Aya mahugurwa aziye igihe kuko turi gushyira mu bikorwa izi politike ariko ntabwo twari twagera aho twifuza kubera ko ni urugendo. Abahuguwe tubafata nk’impinduramatwara yo kugira ngo inkiko zishyire mu bikorwa izo politike.”

Mutabazi yakomeje avuga ko mu buryo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo politike, buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi hari raporo y’inkiko zose babona, igaragaza uburyo izo politike zishyirwa mu bikorwa kugira ngo ntihabeho kwirara, bagasubira inyuma mu gushyira mu bikorwa izo politike.

Umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, Rurangwa Meshack, wahawe amahugurwa, yavuze ko inyungu bayakuyemo ari ukugira umurongo umwe wo gukemura ibibazo abaturage baba bashikirije Urukiko kugira ngo hakomeze himakazwe uburyo bwo kongera amahoro mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Twahuriye aha kugira ngo tugerageze kujya dukora ibintu mu buryo bumwe kuko ni yo mbogamizi twahuraga na yo. Wasangaga Umushinjacyaha yemeza amasezerano atabanje kuyasuzuma neza, ubu ni ibintu tugomba kujya twitaho cyane bigakorwa mu buryo bumwe.”

Aya mahugurwa atangwa na ILPD amaze gutangwa mu cyiciro cya gatanu, aho yahawe abantu b’ingeri zitandukanye mu bijyanya n’amategeko barimo Abavoka, Abashinjacyaha, Abagenzacyaha n’Abacamanza bo hirya no hino mu gihugu. Biteganijweko aya mahugurwa azasoza abasaga 500 baramaze guhugurwa kuri izi politiki zombi.

Abahawe amahugurwa ni Abacamanza bo mu nkiko zitandukanye
Mutabazi Harrison yavuze ko politike y’ubutabera nsanasano imaze gutanga umusaruro ufatika
Rurangwa Meshack, yavuze ko mu mahugurwa bakoze bungukiyemo kugira umurongo umwe wo kuburanisha imanza z'ubutabera nsanasano n'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y'uwagikoze n'umushinjacyaha
Aya mahugurwa atangwa na ILPD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages